Kutabyara ku bashakanye ni kimwe mu bituma ingo nyinshi zisenyuka bitewe n’uko hari ababa bizeye ko bakimara kubana bazabyara ariko bikanga.
Ibi ngo bituma umubano w’abashakanye uhita usenyuka burundu ugasanga baritana ba mwana umwe avuga ko ari mugenzi we utabyara rukabura gica ndetse rimwe na rimwe ugasanga hari abahita batandukana kubera iyo mpamvu.
Ese ni iki gituma habaho kutabyara?
Camarade Jean Damascene usanzwe ari umuganga wabyigiye ndetse akaba anavura indwara zitandukanye avuga ko yaba umugore ndetse n’umugabo bose bashobora guhura n’ikibazo cyo kutabyara bitewe n’ibintu byinshi bitandukanye zirimo:
Ubuke bw’intanga ngabo ku buryo zitagera ku z’umugore, uugira intanga z’ibihuhwe cyangwa zidakomeye, kugira intanga zifite imbaraga nkeya, kutagira intanga burundu, abantu batazifite babita azospermi bivuga ko badashobora kugira intanga habe na mba, kubyimba agasabo k’intanga, ibi byose ngo bishobora kuba intandaro yo kutabyara bitewe n’abagabo.
Ku bagore rero ngo hari impamvu nyinshi zishobora gutuma batabyara harimo kuziba kw’amatrompe y’umugore, kugira ibibyimba muri nyababyeyi, kugira za infections zitandukanye, imisemburo mike y’umugore bigatuma atagira ububobere, gukuramo inda mu buryo butaboneye, ibi byose ngo bishobora gutuma habaho kutabyara bitewe n’umugore.
Jean Damascene Camarade akomeza avuga ko iyo hamaze kugaragara ikibazo gituma habaho kutabyara haba ku mugore cyangwa ku mugabo ngo hari imiti y’ibimera itandukanye bakoresha bitewe n’ikibazo gihari ku buryo umuntu ahita akira nibura nyuma y’amezi atatu gusa abonye imiti ubundi akagenda akabyara ndetse akanezezwa no kubaka urugo.
TANGA IGITECYEREZO