Yvette Umunezero ni umwe mu bagize itsinda The Blessing Family rigizwe n’urubyiruko ruhimbaza Imana mu mbyino zitandukanye zaba iza Kinyarwanda ndetse n’inyamahanga. Yvette yakorewe surprise ku isabukuru ye y'amavuko atungurwa n'abo babyinana ndetse n'inshuti zabo.
Ibi birori byabereye mu mujyi wa Kigali kuri Greenwich Hotel, Yvette Umunezero atungurwa na bagenzi be babyinana muri The Blessing Family hamwe n'inshuti zabo zirimo abantu bazwi cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda.
Yvette yagize ibyishimo bivanze n'amarira
Muri ibi birori by'isabukuru ya Yvette Umunezero byabaye tariki ya 2/10/2017 byitabiriwe na bamwe mu bantu bazwi mu myidagaduro hano mu Rwanda barimo; Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito, umuhanzi Yvan Buravan, abasore bagize itsinda Active, umuraperi Danny Nanone,Yverry, Ndayizeye Emmanuel ukina yitwa Nick muri City Maid, Yannick Mukunzi n'abandi. Aganira na Inyarwanda.com, Yvette yavuze ko yatunguwe cyane gusa akaba yishimiye umunsi mukuru yakorewe n'abo babyinana muri The Blessing Family.
REBA AMAFOTO
Byamugoye kwakira ko ari we wateguriwe ibirori yahasanze
Yvette yakatanye umutsima na Germain babana muri The Blessing Family
Yvette yashimiye abamutunguye bakamukorera ibirori by'isabukuru
Yvette yari yumiwe
Yvette asuhuzanya na Yvan Buravani
Germain avuga ijambo n'uburyo yajijishije Yvette akamuzana ahabereye ibirori
Ibitwenge byari byabishe
Yvette asuhuzanya na Yannick Mukunzi
Bamwe mu nshuti za hafi za Yvette na The Blessing Family
Yvette hamwe n'inshuti ze za hafi
Octave Semayange umuyobozi mukuru akaba n'umuvugizi wa The Blessing Family
Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick muri City Maid na we yari ahari
Nyuma yo gusoza ibirori habayeho kwiyakira
AMAFOTO:Paul Photo
REBA HANO THE BLESSING FAMILY MURI TURAKWEMERA
TANGA IGITECYEREZO