RFL
Kigali

Habonetse umuti wakuvura burundu indwara ya Trichomonase

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/10/2017 14:26
20


Ubusanzwe indwara ya Trichomonase ni indwara yibasira abantu b’ingeri zitandukanye barimo abana, abagore ndetse n’abagabo, ikaba ikunze gusenya ingo nyinshi bitewe n’uko iyo yazahaje umwe mu bashakanye aba atakinejejwe no kubaka urugo uko bikwiye.



Abahanga batandukanye bavuga ko benshi batazi uko iyi ndwara yandura aho bavuga ko ishobora kuba iterwa no kwicara cyane, guhaga cyane, kwizinga kw’amara, inzoka n’ibindi, ariko mu by’ukuri Trichomonase ni indwara iterwa na bacterie yitwa trichomonase vaginale nkuko CAMARADE Jean Damascene, umuganga uvura akoresheje imiti y’ibimera abisobanura.

Iyi ndwara ngo yibasira cyane abagore kurenza abagabo bitewe n’imiterere y’abagore ariko ngo nubwo n’abagabo bashobora kuyirwara, ngo ikunze kuzahaza abagore ku buryo bukomeye.

Uko ishobora kwandura

Muganga Camarade avuga ko iyi ndwara ishobora kwandurira ahantu hatandukanye harimo:

-Gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu uyirwaye

-Gutizanya imyambaro y’imbere

-Gutizanya ibitambaro byo kwihanagura

-Gukarabira mu ibase yanduye

-Gukoresha ubwiherero bwa kizungu n’ibindi

Iyi ndwara yandura iyo ibi bikoresho byakoreshejwe n’umuntu uyirwaye

Muganga Camarade avuga ko hari ibimenyetso byinshi bishobora kukwereka ko wanduye iyi ndwara ari byo: Kubabara mu kiziba cy’inda ku bagore, kokerwa mu gitsina, kwishimagura mu gitsina, kubabara nyuma yo kwihagarika no gukora imibonano mpuzabitsina, kuzana ururenda rw’umweru runuka cyane mu gitsina. Ku bagabo, barangiza vuba kandi bagera ku ndunduro bakokerwa cyane aho kugira ibyishimo byo ku ndunduro.

Zimwe mu ngaruka zigaragazwa n’abahanga batandukanye mu by’ubuzima harimo:

Kuba Trichomonase isenya ingo nyinshi bitewe n’uko umwe mu bashakanye aba atakigira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, baba banabikoze ntibanezezwe na byo kubera ububabare. Aha rero niho habaho amakimbirane mu rugo aho umwe aba atabishaka bigatuma undi atekereza ko mugenzi we amuca inyuma.

Ikindi nuko umuntu uyirwaye akuramo inda za hato na hato, Kubyara umwana utuzuye, guhabwa akato bitewe n'umunuko ukabije umuntu aba afite. CAMARADE Jean Damascene, umuganga usanzwe uvura izi ndwara akoresheje ibimera yabwiye Inyarwanda.com ko hari imiti itandukanye irimo iyo wakwisiga, iyo wakwicaramo ndetse n’iyo wanywa baguha ku buryo mu byumweru bibiri gusa umuntu aba akize neza na ya mabanga y’urugo akaba ashobora gukorwa neza buri wese akanezezwa na yo. 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kaliza laurence6 years ago
    mudufashe mutubwire aho uwo muganga akorera tubashe kwivuza kuko ntaho umuntu atagera ark nyuma yagahe Gato ukaba warwaye nanone
  • ingabire mariam6 years ago
    mwadufashije c mukaduha adress zabo koko kiyondwara irikudusenyera bikomeye kd umuntu arayivuza hashira igihe gito ikagaruka.mutubwiye aho bakorera mwaba mukoze
  • ntakirutimana eric 6 years ago
    uyu muganga kamarade aho akorera ndahazi azi kuvura numero ye ni 0788929080
  • mony5 years ago
    mwiriwe neza komukoresha ibimera mwatubwiye bimwe mubimera twakoresha kwishima mugitsina bigashira. murakoze
  • Izerimana Jean de dieu4 years ago
    Ok ni byiza none twabasanga he?ikindi ntago bihenze cyane mudusobanurire murakoze
  • Uwamahoro 4 years ago
    Nifuzaga ko mwadushyiriraho uko umuntu yakwivura tirikomonasi akoresheje ibimera
  • Ndagijimana Pascal 4 years ago
    Murakoze cyane kubisobanuro muduhaye kuri Tricomunasi.
  • Pilot ndayambaje4 years ago
    Igitera iyindwara cyane Niki? ese uko ukoranye sex nuyirwaye uhita uyandura?,ese wampanumber yawe nkagusobanuza byinshi? Ok merci
  • uwiragiye esther3 years ago
    Ndagirwaye ndifuzako uwomuganga yamvura namubona gute
  • uwineza3 years ago
    mfitikibazo kuvamubwangavu bwange sinigezengira ubushakebwogukora imibonanompuzabitsina kugezubu mfitimyaka33 mfitumugabo ubunakira
  • Uwamariya elizabeth3 years ago
    Uwashaka kwivuza ari Rusizi yabasanga he?
  • amani germaine2 years ago
    Mutubwire aho mukorera turarembye
  • Ninsengimana benoit2 years ago
    Umuntu abashaka yabasangahe mumpe nimero yanyu
  • Francois regis2 years ago
    Mwadufasha mukatubwira bimwe mu bimera umuntu yakoresha yivura trichomunus?
  • Nizeyimana 1 year ago
    Muturangire Dimitri neza
  • hakizimana 11 months ago
    muduhe numero zanyu
  • Nzayisenga Gaudence 10 months ago
    Ngewe nshakako mumbwira umuti wayo kuko sinyigira ubushake bwo kubonana numugabo mumfashe mumbwire aho nabasanga kuko ndabangamiwe cyane nimero 0781123134
  • Nzasabimfura Abel6 months ago
    No ya tel tubonekaho 0788899991 /0725600001 murakoze muduhuze na muganga
  • Nzasabimfura Abel6 months ago
    Nihehe twakura imiti cg muganga yaboneka gute ko akenewe cyane murakoze
  • MUNEZERO EMMANUEL1 month ago
    JYA MUTUBWIRA AMAZINA Y'IBYO BIMERA





Inyarwanda BACKGROUND