Ubusanzwe indwara ya Trichomonase ni indwara yibasira abantu b’ingeri zitandukanye barimo abana, abagore ndetse n’abagabo, ikaba ikunze gusenya ingo nyinshi bitewe n’uko iyo yazahaje umwe mu bashakanye aba atakinejejwe no kubaka urugo uko bikwiye.
Abahanga batandukanye bavuga ko benshi batazi uko iyi ndwara yandura aho bavuga ko ishobora kuba iterwa no kwicara cyane, guhaga cyane, kwizinga kw’amara, inzoka n’ibindi, ariko mu by’ukuri Trichomonase ni indwara iterwa na bacterie yitwa trichomonase vaginale nkuko CAMARADE Jean Damascene, umuganga uvura akoresheje imiti y’ibimera abisobanura.
Iyi ndwara ngo yibasira cyane abagore kurenza abagabo bitewe n’imiterere y’abagore ariko ngo nubwo n’abagabo bashobora kuyirwara, ngo ikunze kuzahaza abagore ku buryo bukomeye.
Uko ishobora kwandura
Muganga Camarade avuga ko iyi ndwara ishobora kwandurira ahantu hatandukanye harimo:
-Gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu uyirwaye
-Gutizanya imyambaro y’imbere
-Gutizanya ibitambaro byo kwihanagura
-Gukarabira mu ibase yanduye
-Gukoresha ubwiherero bwa kizungu n’ibindi
Iyi ndwara yandura iyo ibi bikoresho byakoreshejwe n’umuntu uyirwaye
Muganga Camarade avuga ko hari ibimenyetso byinshi bishobora kukwereka ko wanduye iyi ndwara ari byo: Kubabara mu kiziba cy’inda ku bagore, kokerwa mu gitsina, kwishimagura mu gitsina, kubabara nyuma yo kwihagarika no gukora imibonano mpuzabitsina, kuzana ururenda rw’umweru runuka cyane mu gitsina. Ku bagabo, barangiza vuba kandi bagera ku ndunduro bakokerwa cyane aho kugira ibyishimo byo ku ndunduro.
Zimwe mu ngaruka zigaragazwa n’abahanga batandukanye mu by’ubuzima harimo:
Kuba Trichomonase isenya ingo nyinshi bitewe n’uko umwe mu bashakanye aba atakigira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, baba banabikoze ntibanezezwe na byo kubera ububabare. Aha rero niho habaho amakimbirane mu rugo aho umwe aba atabishaka bigatuma undi atekereza ko mugenzi we amuca inyuma.
Ikindi nuko umuntu uyirwaye akuramo inda za hato na hato, Kubyara umwana utuzuye, guhabwa akato bitewe n'umunuko ukabije umuntu aba afite. CAMARADE Jean Damascene, umuganga usanzwe uvura izi ndwara akoresheje ibimera yabwiye Inyarwanda.com ko hari imiti itandukanye irimo iyo wakwisiga, iyo wakwicaramo ndetse n’iyo wanywa baguha ku buryo mu byumweru bibiri gusa umuntu aba akize neza na ya mabanga y’urugo akaba ashobora gukorwa neza buri wese akanezezwa na yo.
TANGA IGITECYEREZO