Harabura amezi macye cyane kugira ngo Fawe Girls School yuzuze imyaka 18 itangijwe, rwari urugendo rutoroshye ariko iri shuri rimaze kugira aho ryigeza mu kuzamura uburezi ku bana b’abakobwa mu Rwanda.
Fawe Girls Scool yatangijwe muri 1999 na perezida wa repubulika Paul Kagame wari visi perezida icyo gihe. Iri shuri ryatangiye ari ishuri rifite intego yo kuzamura umwana w’umukobwa mu burezi ngo ajye ku rwego nk’urw’umuhungu. Twasuye iri shuri twakirwa na Soeur Marie Eugenie Kairaba usigaye ari we muyobozi wa Fawe Girls School nyuma y’uko akarere ka Gasabo gasabye umuryango w’abenebikira gufata ubuyobozi bw’iki kigo. Ibi byatangiranye n’umwaka wa 2016, kugeza ubu iki kigo kikaba kiyoborwa n‘ababikira bo mu muryango w’abenebikira.
Soeur Marie Eugenie Kairaba, umuyobozi wa Fawe Girls School
FAWE ya kera siyo y’ubu
Uramutse warize muri Fawe cyangwa usanzwe uhazi mu myaka yatambutse, wabona ko hari byinshi cyane byahindutse muri iri shuri yaba mu buryo bw’imyubakire, ubuyobozi ndetse n’imibereho y’abanyeshuri muri rusange. Bamwe mu bantu bahize cyera nta ruzitiro rukingirije iri shuri, ntibakwibagirwa uko byabaga bimeze mu gitondo cya kare bajya kwiyuhagira bahanganye amaso n’abagenzi bo mu muhanda, dore ko iki kigo kiri rwa gati mu nzira nyabagendwa n’ingo z’abaturage ku Gisozi. Ubu siko bikimeze kuko iki kigo cyubakiye neza ku buryo iyo urimo imbere utabasha guhuza amaso n’abantu bari hanze y’ikigo.
Abaheruka muri FAWE cyera basize iyi nyubako ntayihari
Kuyobora ikigo kitari kimenyereye uwihaye Imana biragora– Soeur Eugenie
Ku bantu bize muri Fawe mbere, bayoborwaga n’abandi bantu batari abihaye Imana, ibi byaduteye amatsiko tubaza Soeur Eugenie uko byari bimeze kugera muri iki kigo cyayoborwaga n’abandi bantu batari abihaye Imana. Yagize ati:
Imyumvire y’abana iba itandukanye, baba bafite ibintu bamenyereye, urebye ibintu byose biba bitandukanye cyane n’ishuri riyoborwa n’abihaye Imana. Byari bigoye cyane, bisaba kumenyereza abana kuzinduka, kumenya gukoresha igihe neza, kwidagadura ariko mu buryo buringaniye kuko hari ibintu umwana aba atemerewe bitewe n’uko hari uwo uri kumutegura kuzaba we ejo hazaza. Tuba turi kurera ababyeyi b’ejo hazaza, abana bazagira akamaro mu buryo butandukanye. Rero uwo muco wo kugira gahunda mu mutwe utuma n’iyo umwana arangije ishuri akajya mu kazi, bitamugora kuko aba yaramenyereye gukora ikintu mu gihe cyacyo.
Mu kiganiro twagiranye na Soeur Marie Eugenie Kairaba, yadutangarije ko amaze imyaka 16 mu burezi, muri 2001 kugeza muri 2006 yayoboraga College de l’Immaculee Conception i Save, muri 2007 kugeza kuri 2009 ayobora Groupe Scolaire Mere du Verbe i Kibeho, muri 2010-2015 ayobora College Marie Reine de la Paix i Rwamagana, ari naho yavuye aza kuyobora Fawe Girls School. Yishimira urwego abanyeshuri ba Fawe Girls School bariho cyane ko ngo iri shuri riri ku isonga mu bijyanye n’ibiganirompaka (Debates &Essay Writings) aho umwana wo muri iri shuri aherutse kuba uwa mbere ku rwego rw'gihugu muri Essay Writing. Kugeza ubu Fawe ifite icyiciro rusange (O Level), amashami ya PCM, MCB, MPC na PCB, abanyeshuri bose hamwe bakaba bagera kuri 800.
Ese intego yari iriho iri shuri ritangizwa yagezweho?
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Fawe Girls School, iri shuri ryatangijwe n’abagore bafite inkomoko mu muryango FAWE (Forum for African Women Educationalists) ukorera mu bihugu 33 byo muri Afurika ukaba ugamije kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa muri Afurika. Fawe Girls School ubu ibarirwa mu mashuri ya leta. “Iyo urebye hirya no hino mu gihugu usanga hari abana b’abakobwa barerewe muri iri shuri bafite ukuntu bafitiye igihugu akamaro. Imyumvire igenda izamuka abakobwa barushaho kwitinyuka no gushakisha ubuzima ku rwego rushimishije” – Soeur Eugenie.
Ibya Fawe ntibigarukira gusa mu ishuri kuko iri shuri rifite n’uburyo abanyeshuri bidagadura binyuze mu mikino, imbyino, ibiganiro mpaka bityaza ubwenge ndetse n’ibindi bitandukanye.
Aha ni kuri za laboratwari
Aho abanyeshuri bafatira amafunguro
Iyi ni inzu y'abarwayi
Ku bahaheruka cyera, iyi nzu y'imyidagaduro ntiyari ihari
Fawe yitegeye twinshi mu duce tw'umujyi wa Kigali
Iyi nzu abantu bo hanze bajya bayikoreramo ibindi birori nk'ubukwe
Ni uku uba ureba Kigali iyo uri muri Fawe Girls School
AMAFOTO: Sabin Abayo/ Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO