RFL
Kigali

AMAGARE: Ikipe y’u Rwanda izakina amarushanwa ane mbere yo kwinjira muri Tour du Rwanda 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/08/2017 9:15
0


Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare igiye gukina amarushanwa mpuzamahanga ane mbere y’uko ihatana mu irushanwa rya Tour du Rwanda rizaba kuva tariki ya 12-19 Ugushyingo 2017.



Mu marushanwa ikipe y’igihugu igiye gukina harimo na shampiyona y’isi (UCI Road World Championships) izabera i Bergen muri Norway kuva tariki ya 17 kugera 24 Nzeli 2017 byose muri gahunda yo gukaza imyiteguro.

U Rwanda rwakatishije itike yo kwitabira shampiyona y’Isi nyuma yo kwitwara neza mu masiganwa atandukanye ku mugabane wa Afurika rukazahagararirwa n’abakinnyi bane mu cyiciro cy’abakuru (Elite) n’icy’abatarengeje imyaka 23 (U23).

Uretse shampiyona y’Isi, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare izasiganwa muri Ethiopia mu irushanwa rya Tour Meles Zenawi for Green Development rizakinwa kuva kuwa 28 Kanama kugeza kuwa 2 Nzeli 2017, Tour de Côte d'Ivoire- Tour de la Reconciliation kuva kuwa 10-16 Nzeli 2017 na Grand Prix cycliste Chantal Biya yo muri Cameroun kuva kuwa 11-15 Ukwakira 2017.  

U Rwanda rugiye gukina aya marushanwa nyuma yo gusiganwa muri Amerika mu irushanwa rya Colorado Classic (HC), rimwe mu marushanwa akomeye ikipe y’u Rwanda yitabiriye kugeza ubu. Bayingana Aimable,umuyobozi wa Ferwacy avuga ko kuba u Rwanda rwitabira amarushanwa menshi bigaragaza intambwe umukino w’amagare mu Rwanda umaze gutera.

“Kohereza amakipe ane agizwe n’abakinnyi batandukanye mu marushanwa ane atandukanye bigaragaza ko tumaze gutera indi ntambwe.Ikindi nuko u Rwanda rugiye gukina shampiyona y’isi rwarakoreye itike aho mu batarengeje imyaka 23 turi aba kabiri muri Afurika.Amakipe ariteguye kandi twizeye ko azitwara neza” Bayingana Aimable

Mu ikipe y'u Rwanda yari muri Colorado, Uwizeye Jean Claude yasimbuwe na Ndayisenga Valens

Ikipe y'u Rwanda iheruka kwitabira irushanwa rya Colorado Classic

Ikipe izitabira irushanwa rya MELES ZENAWI FOR GREEN DEVELOPMENT (ETHIOPIA):

1.Uwizeyimana Bonaventure

2.Ndayisenga Valens

3.Nsengimana Bosco

4.Gasore Hategeka

5.Tuyishimire Ephrem

6.Uwiduhaye

Umutoza: Sempoma Felix

Umukanishi: Karasira Theonetse

Umumaseri: Kayinamura Patrick

Iyi kipe izahaguruka mu Rwanda tariki Ethiopia tariki ya 27 Kanama 2017

Ikipe y’u Rwanda izitabira shampiyona y’Isi (NORWAY):

Elite: Ndayisenga Valens-(Road na ITT)

U23: Areuya Joseph , Mugisha Samuel na Ukinawabo Rene-(Road)

Umutoza: Sterling Magnell 

Umukanishi: Sean Belfast

Umumaseri: Ruvogera Obed

Abakinnyi bazava mu Rwanda bazahaguruka i Kigali tariki ya 14 Nzeli 2017

 Ikipe izitabira Tour du Cote d’Ivoire:

1.Tuyishimire Ephrem

2.Hakiruwizeye Samuel

3.Uwiduhaye

4.Rugamba Janvier

5.Ruberwa Jean Damascene

6.Mfitumukiza Jean Claude

Umutoza: Munyankindi Benoit 

Umukanishi: Karasira Theoneste

Umumaseri: Kayinamura Patrick 

Abakinnyi bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 8 Nzeli 2017

Abakinnyi bazakina Grand Prix Chantal Biya (Cameron):

1.Uwizeyimana Bonaventure

2.Ndayisenga Valens

3.Nsengimana Bosco

4.Uwizeye Jean Claude

5.Ukiniwabo Jean Paul Rene

6.Munyaneza Didien

Umutoza: Sempoma Felix 

Umukanishi: Karasira Theoneste

Umumaseri: Ruvogera Obed

Ndayisenga Valens yegukanye  Tour du Rwanda 2016-AMAFOTO

Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda 2016 azaba afasha u Rwanda muri shampiyona y'isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND