Intoryi ni ikiribwa kiri mu bwoko bw’imboga, zizwiho kuba ari ibiryo by’abakene cyangwa abazirya bakazirya aruko bazibonye gusa, rimwe na rimwe ntibanazirye kuko zifawa nk’imboga ziciriritse cyane, ariko mu byukuri si ko biri.
Intoryi zifitiye umubiri w’umuntu akamaro kanini karimo kuba zifasha mu igogora ry’ibiryo, zikagabanya ibinure mu mubiri w’umuntu, zikarinda umuvuduko w’amaraso, zifitemo kandi fibre ari two dutsi mu kinyarwanda, calcium cyangwa imyunyungugu, ubutare ndetse na vitamine B1,3,6 n'9.
Nkuko tubikesha urubuga Amelioretasante, impuguke mu bijyanye n’ubuzima kandi zivuga ko intoryi ari nziza ku barwayi ba diabete ngo kuko zitifitemo isukari, bityo bakaba bashobora kuzirya nta mpungenge.
Zishobora no kwifashishwa mu kugabanya umubyibuho ukabije no kubyimbagana mu gihe wahuye n’ikibazo runaka kuko ngo ziri mu bikamura amazi mu mubiri w’umuntu, noneho wa mubyibuho na wo ukagenda ugabanuka.
Kubera izi ntungamubiri zose twavuze haruguru, intoryi ngo ziri mu bishobora kurinda kanseri y’amara biturutse kuri fibre zifitemo ubwo bushobozi. Abahanga mu by’ubuzima bakomeza bavuga ko atari byiza kurya intoryi zihase kuko ngo burya mu gishishwa cyazo harimo intungamubiri yitwa nasunin ikaba irinda uturemangingo tw’ubwonko kwangirika bya hato na hato.
Si byiza kandi kurya intoryi ukarenza urugero ngo kuko umuntu uzirya cyane iyo akomeretse, amaraso ava umwanya munini, aba bahanga bagasaba umugore utwite cyangwa umuntu ugiye kubagwa kwirinda kuzirya kugira ngo ataza guhura n’ikibazo cyo kuvirirana bikabije.
Si byiza na nanone kurya intoryi mu gihe ufite umwana wonka kuko zishobora kugoba cyangwa zigakamura amashereka bityo umwana akabura icyo yonka biturutse ku ntoryi wariye.
Liliane KALIZA
TANGA IGITECYEREZO