Iki gitaramo cyagaragayemo kandi abahanzi b’abanyarwanda bakomeye barimo Makanyaga Abdoul, King James na Israel Mbonyi nabo bashimishije abantu. Iki gitaramo cyagerageje kwitabirwa cyabangamiwe n’imvura ikomeye yaguye ubwo cyari kigeze hagati nubwo itigeze ituma gihagarara.
Iyi mvura yatangiye kugwa ubwo Israel Mbonyi yari ageze hagati aririmba ifata n’umwanya wa King James dore ko yaririmbye igwa akarinda asoza ikigwa gusa akiva ku rubyiniro, yahise ihita. Iki gitaramo cyaraye kibereye ku Kicukiro muri IPRC kiraza gukomeza kuri iki cyumweru tariki 20 Kanama 2017.
REBA AMAFOTO:
Clovis umwe mu bari bitabiriye Kigali Up
Peace nawe yari yitabiriye
Nkusi Arthur yari yaje kwihera ijisho
Umuziki wacinywe
Makanyaga Abdoul yataramiye abantu
Imvura yasanze Mbonyi ku rubyiniro
Nubwo imvura yari ikaze Israel Mbonyi yaririmbiye abakunzi be
King James yaririmbye imvura imuriho
Umunyamerikakazi Soleil Laurent
Lion Imanzi na Ange ni bo bayoboye iki gitaramo
Ismael Lo n'itsinda ryamufashije
Patoranking ni we wasoje iki gitaramo
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda.com