Mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi rutegerezanyije amatsiko kwihitiramo umuyobozi urugeza ku iterambere rirambye, nyakubahwa perezida Paul Kagame yaje kuba ari we utorwa n’abanyarwanda benshi akaba ari we uzakomeza gufatanya n’abanyarwanda kubaka u Rwanda bifuza. Uruganda COFATOLE rwishimiye ko abanyarwanda babashije gushishoza no guhitamo neza umuyobozi ubabereye. Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 akaba ari bwo Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda
COFATOLE yamamaye kubera amabati meza akomeye ya TEMBO
Ubuyobozi bw’uru ruganda bwatanze ubutumwa bugira buti :
Ubuyobozi bwa COFATOLE (uruganda rukora amabati yamamaye ku izina rya TEMBO) hamwe n’abakozi bayo, barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku ntsinzi yegukanye mu matora y’umukuru w’igihugu kandi turashimira abanyarwanda muri rusange uburyo bashishoje bagahitamo neza, bakabikora mu mutuzo. Tumwifurije kuzagira imirimo myiza n’ubuzima bwiza kugira ngo akomeze atugezeho ibikorwa by’iterambere rirambye. COFATOLE yishimiye gukomezanya urwo rugendo na Paul Kagame igeza ku bayigana amabati meza ya TEMBO, imireko n’andi mabati anyuranye dukora. IMIHIGO IRAKOMEJE!

Uruganda COFATOLE kandi rurashimira abanyarwanda batandukanye barugana rukomeza kubizeza imikoranire myiza.
Reba andi mafoto agaragaza uruganda rwa COFATOLE n'ibikorwa byarwo:

Imashini ishyira imigongo ku mabati









Ibikoresho bikorwamo amabati
AMAFOTO: Sabin Abayo - Inyarwanda.com
