RFL
Kigali

Ndayishimiye Eric Bakame ari mu bakinnyi 19 Hey agomba kujyana muri Uganda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/08/2017 20:56
0


Antoine Hey umutoza mukuru w’Amavubi yahamagaye abakinnyi 18 azitabaza ku mukino azahuramo n’imisambi ya Uganda kuwa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017, agira bamwe asiga ariko atwara na Ndayishimiye Eric Bakame utazakina kubera amakarita abiri y’umuhondo.



Mu bakinnyi batatu basigaye harimo; Nyandwi Sadam wa Rayon Sports, Nshuti Innocent wa APR FC na Mutsinzi Ange Jimmy. U Rwanda rugomba gusura Uganda Cranes mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rigana mu mikino ya CHAN2018, imikino ya nyuma izakinirwa i Nairobi muri Mutarama umwaka utaha.

Biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kanama 2017.

Dore abakinnyi 19 bazajya mu rugendo rugana muri Uganda:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK), Nzarora Marcel (GK), Kimenyi Yves (GK), Nsabimana Aimable, Rucogoza Aimable Mambo, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Bishira Latif, Niyonzima Olivier Sefu, Bizimana Djihad (C), Muhire Kevin, Imanishimwe Emmanuel, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Iradukunda Eric Radu, Savio Nshuti Dominique, Mubumbyi Bernabe, Nshimiyimana Imran na Biramahire Abeddy.

Ndayishimiye Eric Bakame utazakina yakoze imyitozo ya nyuma yaberaga kuri sitade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu

Ndayishimiye Eric Bakame utazakina yakoze imyitozo ya nyuma yaberaga kuri sitade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu

 Kimenyi Yves yigaragaza mu myitozo yakorewe ku matara ya sitade Amahoro

Kimenyi Yves yigaragaza mu myitozo yakorewe ku matara ya sitade Amahoro

Nyandwi Sadam yabaye asigaye

Nyandwi Sadam yabaye asigaye

Imyitozo yaberaga kur sitade Amahoro

Imyitozo yaberaga kuri sitade Amahoro

Imyitozo irangiye umutoza atanga amatangazo ya nyuma ku butaka bw'i Kigali

Imyitozo irangiye umutoza atanga amatangazo ya nyuma ku butaka bw'i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND