RFL
Kigali

Shampiyona 2017-2018: APR FC izatangira icakirana na Sunrise FC, Rayon Sports yisobanure na AS Kigali.

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/08/2017 14:32
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) biciye muri komisiyo ishinzwe amarushanwa, bamaze gutangaza by’agateganyo uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino 2017-2018 uzatangira kuwa 29 Nzeli 2017 ugasozwa kuwa 1 Nyakanga 2018.



Ku munsi wa mbere wa shampiyona hazakinwa imikino umunani nk’ibisanzwe ariko izakinwe mu minsi itatu itandukanye. Kuwa 29 Nzeli 2017 ubwo izaba itangira, hazakinwa umukino umwe uzahuza Rayon Sports na AS Kigali, umukino uzabera kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’), hazaba ari kuwa Gatanu.

Kuwa Gatandatu tariki ya 30 Nzeli 2017, hazakinwa imikino ine (4), irimo uwo APR FC izakiramo Sunrise FC, Police FC izaba yaraye I Rubavu yagiye gusura FC Etincelles kuri sitade Umuganda.

Imanishimwe Emmanuel ashaka inzira

APR FC iheruka guhra na Sunrise FC tariki 13 Gicurasi 2017 mu mikino ya 1/8 cy'irangiza cy'igikombe cy'Amahoro

Gicumbi FC izakira Espoir FC ku kibuga cya Gicumbi  naho Kirehe FC izabe yasuye Mukura Victory Sports kuri sitade Huye.Tariki ya 1 Ukwakira 2017 ni bwo hazaba hakinwa imikino isoza iy’umunsi wa mbere wa shampiyona. Hazakinwa imikino itatu irimo uwo Kiyovu Sports izaba yakiramo FC Musanze ku kibuga cya Mumena, Bugesera FC izaba yakira Amagaju FC naho Miroplast FCyazamutse mu cyiciro cya mbere izaba iri kwakira FC Marines ku kibuga cyo kwa Mironko.

Dore uko umunsi wa mbere wa shampiyona uteye:

Kuwa 29 Nzeli 2017

-Rayon Sports vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h30’)

Kuwa 30 Nzeli 2017

-APR FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-Gicumbi FC vs Espoir FC (Gicumbi, 15h30’)

-Kirehe FC vs Mukura Victory Sport (Stade Huye, 15h30’)

Kuwa 1 Ukwakira 2017

-Bugesera FC vs Amagaju FC (Bugesera, 15h30’)

-Miroplast FC vs FC Marines (Mironko Pitch, 15h30’)

-Kiyovu Sport vs FC Musanze (Mumena, 15h30’)

 Dore uko imikino igiye iteganyijwe:

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND