Mu gihe abahanzi nyarwanda b’ibyamamare mu muziki usanzwe bafashe iya mbere mu gushyigikira Paul Kagame ndetse bakaba bamuherekeza aho yiyamamariza hose, abahanzi bakomeye muri Gospel nabo bahishuye ko bamuri inyuma.
Inyarwanda.com yaganiriye n’abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel, mu rwego rwo kumenya impumeko yabo ku matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki 3-4 Kanama 2017. Abahanzi twaganiriye, babwiye Inyarwanda.com ko bari inyuma ya Paul Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ndetse buri umwe yagiye agaragaza impamvu imutera kumushyigikira.
Mu bahanzi 10 bakora umuziki wa Gospel baganiriye na Inyarwanda.com hari: Theo Bosebabireba, Aline Gahongayire, Tonzi, Aime Uwimana, Albert Niyonsaba, Patient Bizimana, Diana Kamugisha, Serge Iyamuremye na Thacien Titus. Aba bose bavuze ko bashyigikiye umukandida Paul Kagame bashingiye kuri byinshi byiza yagejeje ku banyarwanda.
Patient Bizimana avuga ko amahitamo ye ari Paul Kagame
Patient Bizimana ubarizwa muri Restoration church akaba umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, yabwiye Inyarwanda.com ko ari inyuma ya Paul Kagame mu matora ya Perezida w’u Rwanda. Ibi bihuye n’ibyo uyu muhanzi akunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga akoresha aho agaragaza ko Paul Kagame ari we mahitamo ye mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 3-4 Kanama 2017.
Patient Bizimana avuga ko Paul Kagame ari we mahitamo ye"
Umuhanzi Patient Bizimana
Aime Uwimana arasaba abanyarwanda kuzakoresha ukuri mu matora
Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop' bitewe nuko hari benshi bamufatiraho icyitegererezo mu muziki wa Gospel na cyane ko yaboneye izuba benshi mu bakora uyu muziki, yavuze ko ashyigikiye Paul Kagame kuko ari umugabo uharanira iterambere ry’igihugu cy'u Rwanda. Yasabye abanyarwanda kuzirinda kuyoborwa n’amarangamutima mu gihe cy’amatora ya Perezida ahubwo bakazakoresha ukuri,bagatora umukandida ubikwiriye. Yagize ati:
Nshigikiye muzehe wacu Kagame Paul, uriya ni umugabo uharanira iterambere ry’igihugu. Mu matora yo kuyobora igihugu, umuntu uri mature (ukuze) ntayoborwa n’amarangamutima ahubwo akoresha ukuri, agatora ubikwiriye cyangwa uwagaragaje ko abikwiriye.
Aime Uwimana bakunze kwita Bishop
Aline Gahongayire yifuriza Paul Kagame kuyobora u Rwanda ingoma ibihumbi
Aline Gahongayire yavuze ko ashyigikiye Intore izirusha intambwe, uwo akaba ari Paul Kagame. Yakomeje avuga ko impamvu ari nyinshi zimutera kujya inyuma ya Paul Kagame. Kubw’ibyo avuga ko aramutse adatoye Paul Kagame, yaba ayobye. Gahongayire afata Paul Kagame nk’umunyacyubahiro w’ibihe byose. Gahongayire arasaba Imana ngo izahe Paul Kagame kuyobora u Rwanda ingoma ibihumbi. Yagize ati:
Nta wundi ni intore izirusha intambwe, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi nyakubahwa Paul Kagame. Impamvu ni nyinshi cyane, zimwe muri zo ni: Amahoro, umutekano, isuku, igihugu cy’ibisubizo, agaciro, ni yo ntero yanjye. Nahawe ijambo nk’umugore, ndasenga ngahanga nkora ibitaramo mu mahoro n’ubwisanzure. Yitangiye igihugu, ntamutoye naba nyobye. Nshima Imana yampaye Nyakubahwa Paul Kagame ngo ambere umuyobozi, umunyacyubahiro w’ibihe byose. Imana izamundindire, imuhe ingoma ibihumbi. Mu Rwanda, abatahazi bahita imahanga, njye mpita mu rugo. Sinsaba, ndashima abanyarwanda ko tutajya dutenguha aho dusezeraniye ni ho duhurira. Tariki 4/8/2017 imvugo ni yo ngiro, ni ya yindi ni YEGO. God Bless Rwanda (Imana ihe umugisha u Rwanda).
Aline Gahongayire ati "Imana izamundindire imuhe ingoma ibihumbi"
Thacien Titus avuga ko Paul Kagame ari we ubereye u Rwanda
Thacien Titus ni umuhanzi wanditse izina mu muziki wa Gospel mu Rwanda aho yamamaye mu ndirimbo: Aho ugejeje ukora, Uzaza ryari Yesu, Umva gusenga, Bababarire n'izindi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Thacien Titus na we yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma ashyigikira Paul Kagame mu matora ya Perezida. Mu byo yavuze, yanakomoje ku kuba abanyarwanda basenga mu mahoro no mu mudendezo buri umwe mu idini/itorero yihitiyemo. Yunzemo ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha Imana n’ubuyobozi bwiza abanyarwanda bahawe n’Imana burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame. Thacien Titus yagize ati:
Nshyigikiye RPF Inkotanyi n’umukandinda wayo Nyakubahwa Paul Kagame kubera impamvu zikurikira: Igihe cyose amaze atuyobora yatugejeje kw’iterambere kandi turifuza gukomeza gutera imbere. Umutekano n'amahoro mu Rwanda birarambye turifuza ko yakomeza kutuyobora kugira ngo dukomeze gukorera mu mahoro n’umutekano. Uburezi bwageze kuri twese abanyarwanda. Ashyigikiye iyobokamana muri rusange ubu abanyarwanda twese dusenga mu mudendezo mu mahoro n’ubwisanzure, uburyo bwose umunyarwanda yashaka gusengamo nta mbogamizi n’imwe yahura nayo.
Thacien Titus ashyigikiye Paul Kagame
Thacien Titus yakomeje agira ati:
Ubuyobozi bwegereye abaturage, umunyarwanda wese abona service hafi ye kandi yihuse, ibyo nabyo turifuza kubikomeza turi kumwe n’umukandida wacu Paul Kagame. Ashyigikiye iterambere muri siporo, muri rusange, siporo mu Rwanda turi gutera intambwe kandi turifuza gukomeza kujya imbere n’umukandida wacu lntore izirusha intambwe. Abahanzi tumaze kugera kuri byinshi kubera kugira ubuyobozi bwiza n’umutekano dufite n'amahoro cyane Gospel industry aho tugeze tubikesha lmana n’ubuyobozi bwiza lmana yaduhaye. Muri make nshyigikiye Kagame Paul ni we mukandida wacu kandi ni we ubereye u Rwanda.
Tonzi avuga ko Kagame ari impano nziza Imana yahaye u Rwanda
Tonzi, wamamaye mu ndirimbo ‘Humura’ ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, aganira na Inyarwanda.com, yatangaje ko ashyigikiye Paul Kagame mu matora ya Perezida. Tonzi ashimira Paul Kagame ibyiza byinshi yagejeje ku banyarwanda, akaba ari nayo mpamvu amuri inyuma muri aya matora abanyarwanda bitegura mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka. Mu mpamvu yagaragaje harimo; kuba Paul Kagame yaragejeje ku banyarwanda iterambere rirambye,guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi,gahunda ya Ndi umunyarwanda, Gira inka munyarwanda, Rwanda Day umwihariko w’u Rwanda n’ibindi byinshi. Yagize ati:
Nshyigikiye Paul Kagame, impano nziza twahawe n'Imana, ibyo yatugejejeho ni byinshi cyane iterambere rirambye rishingiye ku buyobozi bwiza. (Paul Kagame) yahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, ubu abanyarwanda twese twimakaje kwiyubakira igihugu, gahunda ya Ndi umunyarwanda aho buri munyarwanda aha agaciro mugenzi we, Gira inka munyarwanda, He For She, yaduhaye gutinyuka nk’abanyarwanda twishakamo ibisubizo kandi byarashobotse ubu amahanga yose aza kutwigiraho uko twiyubatse nyuma y’ibihe bigoye twanyuzemo. Ubu dufite indege zacu RwandAir yo shema ryacu, ibihugu turabigenda, reba Rwanda Day,ibi ntahandi biba ni umwihariko wacu, reba isuku u Rwanda rufite byose twabigezeho kubera ubuyobozi bwiza turangajwe imbere na Muzehe wacu, ubutabera...abahanzi turiteza imbere aradushyigikira aradukunda... uwavuga intore izirusha intambwe ntiyarangiza gusa ndashishikariza urubyiruko, abanyamadini, abahanzi, abanyarwanda twese muri rusange ngo le4/8/2017 twese tuzatore Muzehe wacu watugejeje kuri byinshi turamukeneye kuko haracyari urugendo... nta wundi ni weeeee.
Tonzi ati "Kagame turacyamukeneye kuko haracyari urugendo, nta wundi ni we"
Tonzi (hagati) ubwo yari yahuriye na Knowless kuri stage
Albert Niyonsaba avuga ko ibigwi bya Paul Kagame ari ntagereranywa
Albert Niyonsaba ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR akaba ari we wabaye umuhanzi w’umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda muri 2016. Albert Niyonsaba ni umusore wize ibijyanye na Farumasi (Pharmacy) mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Albert Niyonsaba yavuze ko ashyigikiye cyane Paul Kagame ashingiye ku byiza byinshi yagejeje ku banyarwanda mu myaka amaze ayobora u Rwanda. Yagize ati:
Mu matora nifuza kubwira abanyarwanda aho bari hose kuzayitabira twese hatabuzemo n'umwe ku babyemerewe n'amategeko y'u Rwanda,kugira ngo twitorere umuyobozi mwiza utubereye uzatugeza ku iterambere rirambye. Njyewe mbona umuyobozi Imana yaduhaye, Nyakubahwa perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ari umuyobozi mwiza cyane kuko mu gihe amaze atuyoboye, yagaragaje ko ibigwi bye ari ntagereranywa,bityo tuzongera tumutore.
Albert Niyonsaba arasaba abanyarwanda bose kuzitabira amatora kandi bagatora neza
Theo Bosebabireba ngo inkoko ni yo ngoma agatora Paul Kagame
Theo Bosebabireba uherutse guherekeza Paul Kagame ubwo yajyaga kwiyamamaza mu karere ka Kayonza, uyu muhanzi yatangaje ko amahitamo ye mu matora y’umukuru w’igihugu ari Paul Kagame. Abajijwe impamvu ari inyuma ya Paul Kagame, Theo Bosebabireba yabwiye Inyarwanda.com ko Paul Kagame yahaye abanyarwanda amahoro n’umutekano, u Rwanda rukaba rugendwa. Izo mpamvu ni zo ziza ku isonga mu zituma uyu muhanzi yiteguye gutora Paul Kagame. Yagize ati:
Nitwa Uwiringiyimana Theogene, abantu bakunda kwita Bosebabireba, nkaba ndi umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Nta bintu byinshi, ndashaka gutangariza abantu, abafana banjye, abakunzi banjye, abakristo benedata, abanyarwanda muri rusange ko ku itariki 4/8/2017 tugomba guhurira mu gikorwa cy’amatora, dutora umukuru w’igihugu, nta wundi kandi nshyigikiye ndi inyuma, ni Paul Kagame, yaduhaye amahoro, aduha umutekano,abanyarwanda ubu bameze neza, u Rwanda ruragendwa ni amahoro. Nta yandi mahitamo yanjye, ni ayo ngayo, murakoze inkoko ni yo ngoma.
Theo Bosebabireba ngo inkoko ni yo ngoma agatora Kagame
Serge Iyamuremye arifuza ko Paul Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda
Serge Iyamuremye ukunzwe mu ndirimbo 'Arampagije' ni umuhanzi ukiri muto mu myaka, gusa izina rye ryaramamaye cyane mu muziki wa Gospel kuva mu myaka yatambutse kugeza uyu munsi. N’ubwo ibintu bya Politiki ngo atabisobanukiwe cyane, Serge Iyamuremye yabwiye Inyarwanda ko amahitamo ye ari Paul Kagame. Yagize ati: “Nubwo ibintu politics ntajya mbimenya cyane, ariko uzatsinda wwose wese ni Imana izaba imuduhaye ariko ubundi, umusaza Paul Kagame kuva namenya ubwenge ni we nzi, rero abaye atsinze byaba ari byiza cyaneee."
Umuhanzi Serge Iyamuremye
Diana Kamugisha avuga Paul Kagame ari we ufite icyerekezo nyacyo cy’u Rwanda
Diana Kamugisha na we ufite izina rikomeye mu muziki wa Gospel, yabwiye Inyarwanda.com ko ashyigikiye Paul Kagame kuko ari we ufite icyerekezo nyacyo cy’u Rwanda. Diana Kamugisha yabivuze ibi ashingiye aho Kagame yakuye u Rwanda n’aho arugejeje mu iterambere. Yasoje yifuriza abanyarwanda bose kuzagira amatora meza. Yagize ati:
Nshyigikiye Perezida Paul Kagame ofcourse kubera ko ni we ufite icyerekezo nyacyo cy'igihugu twese nk’abanyarwanda twifuza. Reba aho avanye igihugu naho akigejeje ndetse n’aho akijyana. Abanyarwanda bose mbifurije amatora meza y’amahoro.Tuzatore neza dutora His Excellence Paul Kagame. Murakoze cyane.
Diana Kamugisha yifurije abanyarwanda kuzatora neza
REBA HANO THEO BOSEBABIREBA AVUGA KO KAGAME ARI WE MAHITAMO YE
TANGA IGITECYEREZO