Ibi aba babitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu kiganiro kihariye bagiranye kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2017, aha akaba yari ababajije impamvu babatumiriye icyarimwe bahita bamwibutsa ko ari umuryango, babana nk’umugore n’umugabo, aha Winyo umutware w’uyu muryango yatangaje ko bahujwe n’urukundo rwa muzika cyane ko na mbere yuko babana bari abahanzi bose bagahita barushyira mu buzima busanzwe bakisanga babana.
Igitaramo baje kuririmbamo mu Rwanda
Babajijwe niba bakorana nk’itsinda aba babihakanye bavuga ko atari itsinda buri wese akora ku giti cye nubwo batabura kugirana inama nk’abantu babana mu nzu imwe. Aba bombi ni ubwa mbere bari begeze mu Rwanda aho ngo basanze isuku ndetse n’umujyi ukeye igihugu ngo babonye gitandukanye n’icyo bavukamo cya Kenya.
Winyo na Nina Ogot mu kiganiro n'abanyamakuru
Winyo n’umugore we Nina Ogot bijeje umunyamakuru ko bazakora igitaramo cyiza bagashimisha abakunzi ba muzika. Iki gitaramo cya Live&Unplugged gitegurwa na Afrogroov cyizaba ari umuziki w'umwimerere giteganyijwe kubera muri Ubumwe Grande Hotel mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017, kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari 20000frw mu myanya y’icyubahiro nahomu myanya isanzwe bikaba 15000frw amatike yo akaba ari kugurishwa.