Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Israel, yateye igiti cya Olive mu mujyi wa Yeruzalemu mu ishyamba rya ‘Grove of Nations’, aba umukuru w’igihugu wa 97 uteye igiti aho hantu.
Perezida Kagame uri muri Israel mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yabanje kugirana ibiganiro na Perezida wa Israel, Reuven Rivlin mu rugo rwe i Yeruzalemu hamwe na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu. Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Israel bateye igiti nk’ikimenyetso cy’ubushuti hagati y’u Rwanda na Israel.
Nyuma yo gutera igiti, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba yagize uruhare mu gutera igiti muri Grove of Nations. " Twishimiye ko igiti gishushanya u Rwanda n’abaturage barwo kigiye gushinga imizi yacyo aha hantu (muri Grove of Nations) hafite agaciro gakomeye."
Umuryango Keren Kayemeth LeIsrael – Jewish National Fund (KKL-JNF) ni wo watangije iki gikorwa cyo gutera ibiti ku musozi wa Herzl mu ntego yo guharanira gusubiza Israel isura karemano nk’ubutaka butagatifu. Iki gikorwa cyo gutera igiti cy’umunzenze (Olive) ni ikimenyetso kigaragaza ubufatanye bw’ibihugu mu kwimakaza amahoro no gushimangira ubucuti bifitanye n’igihugu cya Israel. Ubusanzwe iki giti giterwa n’abayobozi bakomeye ku isi baba bagendereye Israel bagasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi rwa Yad VaShem.
Perezida Kagame atera igiti muri Israel
Perezida Kagame yuhira igiti yari amaze gutera
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gutera igiti
Mbere yo gutera igiti Perezida Kagame yabanje gutanga ikiganiro
TANGA IGITECYEREZO