Ubwo yatangizaga ‘Igitenge Fashion Style’ mu mwaka ushize, Sunday Justin yari abikunze kuko gukora iby’imyenda n’ibindi bikoresho byari inzozi ze. Yifuzaga ko abantu bahindura uburyo bafata igitenge, dore ko mu Rwanda byari bimenyerewe ko igitenge ari icy’abagore, nta muntu watekerezaga ko cyavamo ibindi bintu bitandukanye ndetse n’imyenda ibereye ijisho y’abantu bo mu byiciro bitandukanye.
Muri ‘Igitenge Fashion House’, uhasanga ibikoresho bitandukanye kandi bikoranywe ubuhanga n’ubwo ngo bimwe na bimwe biba bihenze bitewe n’uko hakiri imbogamizi ku bikoresho bikoreshwa ndetse n’ibindi bitandukanye.