Satani ntakiriho namusanze ikuzimu ndamwica-Pastor Mboro

Imyidagaduro - 28/06/2017 11:04 PM
Share:
Satani ntakiriho namusanze ikuzimu ndamwica-Pastor Mboro

Pastor Mboro wo muri Afrika y’Epfo yatangaje ko satani atakiriho kuko ngo yamusanze ikuzimu akamwica.Uyu mupasiteri avuga ko yagiye ikuzimu yoherejweyo n’Imana kugira ngo yice umwanzi w’isi n’abantu ari we satani.

Pastor Paseka Motsoeneng uzwi nka Prophet Mboro ni umuyobozi mukuru w’itorero Incredible Happenings Ministry ryo mu gihugu cya Afrika y’Epfo. Nkuko yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga ariko nyuma y’isaha imwe akaza gusiba ibyo yari yanditse, Pastor Mboro yavuze uko yagiye ikuzimu,avuga n’uko yishe satani n’ingabo ze.

Nkuko tubikesha imbuga zinyuranye zirimo na Hinnews, Pastor Mboro yavuze ko yageze ikuzimu atungurwa no gusangayo bamwe mu banyapolitiki b’abanyafrika y’Epfo ndetse akaba yarabonaga babayeho neza nk’abamarayika hano ku isi mu gihe we yatekerezaga ko bagiye mu ijuru. Satani ngo agikubita amaso Pastor Mboro, ngo yabuze aho akwirwa kuko ubwoba bwari bwamutashye, ategeka ingabo ze ko zijya kumwica, nuko Pastor Mboro ahaguruka nka Samusoni wo muri Bibiliya, arwanya izo ngabo arazica zose, ahita afata na satani na we aramwica. Yagize ati: “(….)Nishe ingabo zose za satani, satani aba ari we nica nyuma”

Pastor Mboro ahamya ko yishe satani amusanze ikuzimu

Mu mpera z’umwaka wa 2016, Pastor Mboro yatangaje ko uramutse umuhaye amafaranga ibihumbi 10 akoreshwa muri Afrika y’Epfo (R10 000) yakujyana mu ijuru. Ayo mafaranga yaciye abantu kugira ngo abajyane mu ijuru, uyashyize mu manyarwanda, arangana n’ibihumbi bisaga Magana atanu (564.744 Frw).Pastor Mboro yihamiriza ko yigeze kujya mu ijuru gusura Imana, icyo gihe yashyize hanze amafoto ya ‘Selfie’ avuga ko yayifotoreje mu ijuru ndetse anatangaza ko afite n'andi mafoto yifotoreje mu ijuru ari kumwe n'abamalayika. 

pic

Pastor Mboro ngo iyi foto yayifotoreje mu ijuru

Prophet Mboro

Hano yavugaga ko afite andi mafoto yifotoreje mu ijuru ari kumwe n'abamalayika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...