Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1846: Papa Piyo wa 9 yaratowe, akaba ariwe mushumba wa mbere wayoboye Kiliziya igihe kirekire mu mateka ya Kiliziya. Akaba yarabaye umushumba wa Kiliziya mu myaka 32 kugeza atashye mu 1878.
1897: Hasinywe amasezerano hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Repubulika ya Hawaii, mu rwego rwo kugira Hawaii imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika.
1903: Ikigo gikora imodoka cya Ford Motor Company cyarashinzwe.
1944: Ku myaka 14 y’amavuko, George Junius Stinney, Jr. yarishwe, aba umuntu wishwe akiri muto (ku bw’igihano yari yarakatiwe aho yashinjwaga kwica abana 2 b’abazungu, mu gihe we yari umwirabura) muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu kinyejana cya 20 cyose.
1976: Imyigaragambyo, n’ubwicanyi by’i Soweto muri Afurika y’epfo, ubwo abana bagera ku 15,000 bigaragambyaga ku butegetsi bw’ivanguraruhu byaguyemo abana benshi.
2010: Igihugu cya Bhutan, cyashyizeho itegeko rihagarika burundu icuruzwa n’ikoreshwa ry’itabi mu gihugu, kikaba aricyo gihugu cya mbere ku isi cyashyizeho iri tegeko.
Abantu bavutse uyu munsi:
1950: Mithun Chakraborty, umukinnyi wa filime w’umuhinde wamenyekanye nka Jimmy muri filime Disco Dancer yabonye izuba.
1971: Tupac Shakur, umuraperi, kuri ubu ugifatwa nk’umwami w’injyana ya Rap yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 1996.
1980: Daré Nibombé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyatogo nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1971: John Reith, umunyamakuru w’umunya-Ecosse, akaba umwe mu bashinze ikigo cy’itangazamakuru cy’ubwongereza BBC yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.
1979: Ignatius Kutu Acheampong, perezida wa 6 wa Ghana yaatabarutse, ku myaka 48 y’amavuko.
1994: Abatutsi biciwe hirya no hino gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika