Nkuko abahagarariye umushinga wa Seburikoko babitangaje, ngo nyuma yo gufata umwanya bakiga ku kifuzo cy’abakunzi b’iyi filimi baje gusanga nta mpamvu yo kubatenguha, maze igihe iyi filimi yamaraga kirongerwa nubwo byatwaye umwanya kugirango iki kifuzo gishyirwe mu bikorwa.
Izindi mpinduka Seburikoko igarukanye twavuga ni uko igiye kuzajya iba gatatu mu Cyumweru, bityo uwacikanywe n’agace kamwe akaba afite amahirwe yo kuba yagakurikira undi munsi. Seburikoko izajya itambuka kuri televiziyo y’u Rwanda ku wa Mbere kuva saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba(18h30), Ku wa Kane kuva saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu(18h45) no kuwa Gatandatu kuva saa sita z’amanywa(12h00).
Tubibutse ko igice kiri butambuke kuri televiziyo kuri uyu wa Mbere, ari agace ka mbere(episode) k'igice(saison) cya 9 cya Seburikoko.