Mu cyiciro cy’abahungu, College Inyemeramihigo yatwaye igikombe itsinze Nyamagabe penaliti 4-1 nyuma yuko amakipe yari yasoje umukino anganya igitego 1-1. Groupe Scolaire Remera Rukoma (Abakobwa) yatwaye igikombe itsinze Huye penaliti 4-2 kuko iminota isanzwe y’umukino yarangiye baguye miswi banganya igitego 1-1.
Mu guhatanira imyanya ya gatatu, Groupe Scolaire Rukata (Kayonza) yawutahanye itsinze Groupe Scolaire Kabare (Ngoma) penaliti 3-1 nyuma yuko bari basoje banganya igitego 1-1 naho mu bakobwa Groupe Scolaire Rwamashyongoshyo (Rwamagana) yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Rubavu igitego 1-0.
Nyuma y’itangwa ry’ibikombe, Sinamenye Jeremie umuyobozi w’akarere ka Rubavu yashimye uburyo umuhango wagenze ndetse anishimira urwego yabonye umupira w’amaguru ufite mu bana bakiri bato. Gusa yasabye Bralirwa by’umwihariko abayobozi ba Coca-Cola ko niba bishoboka bazategura uburyo irushanwa rya Copa Coca Cola ryajya riba no mu yindi mikino nka Volleyball, Basketball n’indi.
“Urwego nabonye abana bariho ni rwiza cyane kuko twabonye ko nta kipe yatwaye igikombe mu buryo bworoshye. Biratanga icyizere ko mu myaka iri imbere tuzagira ba Emery Bayisenge benshi. Gusa nasaba ko wenda abategura Copa Coca Cola bareba uburyo n’indi mikino yajyamo, tukajya tureba izindi mpano muri Basketball, Volleyball, Athletisme n’indi mikino bitabaye Football gusa”.
Ku mpande zose (Abahungu n'abakobwa), ikipe ya mbere yahawe igikombe, imidali ya Zahabu, imyenda ibikapu n'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), aba kabiri bahabwa imidali ya Silver n'ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), ikipe ya Gatatu ku mpande zose yahawe ibihumbi magana abiri mu gihe iya kane yahawe ibihumbi ijana (100.000 FRW).
Ibi birori byaberaga ku kibuga cya Nengo kiri ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, byasojwe na Riderman umuhanzi mu njyana ya Rap/Hip Hop wasusurukije abari bateraniye kuri iki kibuga.

Igikombe cyahawe College Inyemeramihigo za Gisenyi (Abahungu)

College Inyemeramihigo bishimira intsinzi

College Inyemeramihigo bambitswe imidali ya zahabu banahabwa ibihumbi magan atanu by'amafaranga y'u Rwanda (500.000 FRW)

Groupe Scoalaire Kigeme (Nyamagabe) ni yo yabaye iya kabiri itsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa ibihumbi magana atatu by'amafaranga y'u Rwanda (300.000 FRW) ageretseho imidali ya Silver

Groupe Scolaire Rukara yabaye iya gatatu (Abahungu) bahabwa ibihumbi magana abiri (200.000 FRW)

Groupe Scolaire Kabare yatahanye umwanya wa kane

Imidali abakinnyi n'abatoza bambitswe

Groupe Scolaire Remera Rukoma (Kamonyi/Abakobwa) ni bo bamanitse igikombe

Sinamenye Jeremie uyobora akarere ka Rubavu aterura igikombe akagishyikiriza abatoza ba GS Remera-Rukoma

Ikipe ya Groupe Scolaire Remera Rukoma

Groupe Scolaire Mutunda (Abakobwa) ni yo yabaye iya kabiri

....Bambikwa imidali

Groupe Scolaire Rwamashyongoshyo (Rwamagana) yatahanye umwanya wa gatatu (Abakobwa)

Groupe Scolaire Kanama Catholique yatahanye umwanya wa kane

Sinamenye Jeremie yifuza ko Copa Coca Cola yajya ireba no mu yindi mikino

Ibikombe byahawe amakipe

Riderman yahagurukije abari bateraniye ku kibuga cya Nengo

Riderman

Mc N'hash (Nkezabera Hachim) ni we mushyushyarugamba wa Copa Coca Cola

Riderman yicaye aganira n'abafana

Riderman ntiyaririmbye indirimbo nyinshi kuko zaririmbwaga n'abana b'i Gisenyi
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
