Eddie Mico umwe mu bayobozi ba The Prince of Peace choir yatangarije Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo bari bubane n’abahanzi banyuranye barimo Alice Big Tonny, Rene Patrick n’abandi basanzwe bakorera umurimo w’Imana muri EAR St Etienne barimo Joy Kamikazi, Eddie Mico n’abandi.
Eddie Mico yadutangarije ko intego y’uyu mugoroba wo kuramya Imana (Worship night) ari ugufasha abantu gusabana n’Imana binyuze mu kuyiramya. Yakomeje avuga ko uyu mugoroba uri burangwe n’ibihe bidasanzwe aho biteguye kwakira icyo Imana ibahishiye. Yijeje abari bwitabire iki gitaramo ko bari butungurwe n’Imana.
Prince of Peace ni korali imaze imyaka 17 ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya Angilikani mu Biryogo. Bamwe mu banyuze muri iyi korali bamaze kugera ku rwego rushimishije muri muzika abo ni nka Eddie Mico, Ezra Kwizera n'abandi. Hari n’abandi batandukanye bayinyuzemo baje kuba ibyamamare abo ni nka Akazuba Cynthia wabaye Miss Kigali na Miss East Africa 2009, Akanyana Charon wabaye Miss w’icyahoze ari kaminuza y’u Rwanda n’abandi.
Umuhanzi Joy Kamikazi na we araba ari muri iki gitaramo
Rene Patrick ni umwe mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo
Umuhanzi Eddie Mico ntiyabura muri uyu mugoroba wo kuramya Imana
Abantu bose bahawe ikaze na cyane ko kwinjira ari ubuntu