Iyo utembereye mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, gusa muri iyi minsi ibiribwa bihingwa mu Rwanda bisa naho byagabanutse ibiciro ugereranyije n’iminsi ishize.
Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gicuransi 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Kimisagara riherereye mu karere ka Nyarugenge kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda. Ukihagera uhita ubona urujya n’uruza rw’abantu bahahira muri iri soko.
Ikilo cy'imyumbati kiragura 350frw
Ikilo cy'amateke ya bwayisi kiragura 600 frw
Ikilo cy'ibirayi kiragura 300 frw
Ikilo cy'ibijumba kiragura 300 frw
Ikilo cy'ibitoki kigura 350 frw
Ikilo cy'ibishyimbo kiragura 600frw-500frw naho ibitonore bikagura 600frw
Ikilo cy'amashaza kiragura 700frw
Umufungo wa karoti ni 100frw, uw'imiteja ni 100frw
Dodo umufungo ni 100frw
Igihaza kimwe kigura 1000frw
Ikilo cy'ibitunguru by'umutuku kiragura 500frw naho iby'umweru bigura 600frw
Ikilo cy'inyama z'iroti kiragura 3000frw naho imvange ni 2300frw
Umufungo w'intoryi ni 100frw naho akadobo ni 400frw
Umufungo w'inyanya ni 100frw naho akadobo ni 600frw
Igi rimwe ni 100frw
Umuneke umwe ni 100frw
Avoka imwe ni 150frw
Inanasi imwe ni 400frw
Pomme imwe ni 250frw
Watermelon imwe igura 2000frw
Ikilo cy'imyembe kiragura 1000frw
Ikilo cy'amatunda kiragura 1000frw
Ikilo cy'ibinyomoro kiragura 1100frw
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba
TANGA IGITECYEREZO