RFL
Kigali

PGGSS7 PREVIEW: Amateka n’ibigwi by’itsinda rya ACTIVE rimwe mu bahatanira PGGSS7, Ni nde uzakijyana?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/05/2017 14:04
1


Iminsi isigaye ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi ritangire irabarirwa ku ntoki, muri iyi minsi ya nyuma Inyarwanda.com tugiye kugerageza kunyura ku mateka ya buri muhanzi uri muri iri rushanwa kugira ngo abasomyi bacu bazagere igihe cyo kubakurikira babazi neza.



Kuri ubu duhereye ku itsinda rya Active, ntakindi gitumye duhera kuri Active ni uko ari ryo tsinda ryahawe nimero ya mbere mu irushanwa rya PGGSS7, bivuze ko tuzakomeza kujya dukurikiza uko bakurikirana iri rushanwa rikazatangira turangije kubagezaho amateka n’ibigwi bya buri muhanzi wese uri muri iri rushanwa.

Itsinda Active muri muzika

Dusubije amaso inyuma, hari tariki 25 Nyakanga 2013 ubwo abasore batatu bafite indeshyo idasumbana cyane bahuriye ku kugira urubavu ruto ariko bakamenya kubyina bihebuje bisuganyaga bagakora itsinda bakaryita Active Group, iri tsinda rikaba ryari rigizwe na Dereck, Tizzo na Olivis ari nabo bakiririmo kugeza magingo aya.

Mbere yo guhura, buri wese yari umuhanzi ku giti cye

Yaba Sano Dereck, Olvis cyangwa se Tizzo, buri wese yahuye na mugenzi we asanzwe ari umuhanzi ku giti cye. Dereck yari asanzwe aririmba. Mbere y’ishingwa rya Active,Dereck yakoreraga muri Incredible, aho yaje avuye muri Kina Music yasezeyemo avuga ko abona inyungu ze zitari kugerwa uko abyifuza. Uyu muhanzi kandi yigeze no kuba umwe mu bunganiraga abahanzi mu kuririmba mu irushanwa rya PGGSS2 aho we na Bruce Melody na Charly aribo bikirizaga abahanzi.

ActiveAbasore bagize itsinda rya Active biteguye neza PGGSS7 

Mugabo Olvis, na we yari asanzwe akora muzika ndetse hari indirimbo ye yitwa ‘Hitamo’, yigeze kumenyekana cyera. Gusa, kwigaragaza mu buryo burunduye bisa n’ibyari byarabereye ibamba uyu musore kuko ari umwe mu bahanzi baba baramaze igihe kinini mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka.

Tizzo yabanje kuba umubyinnyi ariko mu mwaka wa 2012 atangaza ko agiye no kujya aririmba ndetse atangira gushyira hanze indirimbo zagaragaragamo ibyino nyinshi. Imwe mu ndirimbo ze harimo ‘Mbona bikaze’. 

Urugendo rwa Active muri muzika

Iri tsinda kuva ryashingwa muri 2013 ryahise rifatwa n’inzu itunganya muzika ya Incredible Record aho bakoreye imishinga yabo myinshi icyakora ntibatinzemo kuko muri 2014 aba bahanzi bahise bimurira ibikorwa byabo mu yindi nzu itunganya muzika ya Infinity ubu yamaze guhindura izina ikitwa New Level bakibarizwamo kugeza magingo aya.

Indirimbo zakunzwe mu zo bakoze nk’itsinda rya Active

Indirimbo Active yakoze bwa mbere yitwa “Uri Mwiza” ku itariki ya 25 Nyakanga 2013. Aba bahanzi bahise bafatiraho bakomeza gukorana nk’itsinda nyuma yaho bakomeza gushyira hanze indirimbo nyinshi zirimo n’izakunzwe cyane zirimo; Udukoryo twinshi,Aisha, Pole, Lift, Nicyo naremewe,Active love,Amafiyeri,Online love,Slow Down, Final n’izindi nyinshi dore ko bafite izitari nkeya.

Amateka y’iri tsinda mu bijyanye n’amarushanwa cyangwa ibihembo binyuranye

Ubuhanga bw’aba basore mu kubyina no kuririmba byaborohereje kwamamara, ntibyatinze muri 2014 bahita binjira mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards aha bakaba baranegukanye igikombe cya Best New Artist 2014. Aba bahanzi bagiye bitabira ibitaramo bikomeye hano mu gihugu ndetse no mu ntara hafi ya zose z’igihugu.

Bafite amateka mu irushanwa rya PGGSS

Muri 2014 nibwo bwa mbere iri tsinda ryinjiye muri PGGSS4 iki gihe bwari ubwa mbere bagiyemo bahise begukana umwanya wa gatanu. Usibye gushimirwa uko bitwaye banegukanye na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000Frw) zari zigenewe umuhanzi uri bwegukane uyu mwanya. Iki gihe igikombe bahataniraga cyegukanywe na Jay Polly.

Muri 2015 aba bahanzi bongeye gusubira muri iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro yaryo ya gatanu, aha naho bidatandukanye n’uko byagenze ku nshuro yabo ya mbere bajyamo begukanye umwanya wa gatanu mu gihe igikombe bahataniraga cya PGGSS5 cyegukanywe na Butera Knowless.

ActiveActive imenyereye irushanwa rya PGGSS7

Mu mwaka wa 2016 ntabwo aba bahanzi bahiriwe dore ko batigeze bajya mu irushanwa rya PGGSS6, icyakora byatumye bongera imbaraga muri muzika yabo ndetse magingo aya aba bahanzi bakaba bari mu bahatanira PGGSS7 igomba gutangira tariki 20 Gicurasi 2017, aho bazahera mu gitaramo kizabera i Huye. Kuri ubu aba bahanzi bagize Active batomboye nimero rimwe nk’umubare bazajya batorerwaho muri iri rushanwa. Tariki 24 Kamena 2017 ni bwo hazamenyekana uwegukanye iki gikombe na Active ihatanira. Ese urabona ari bo bazacyegukana? ni nde ubona uzakijyana?

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WAGA WAGA ‘ ACTIVE IHERUTSE GUKORANA NA VAMPINO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizamenyimana Cyriaque6 years ago
    Active,turabashigikiye.





Inyarwanda BACKGROUND