Biramahire Abeddy rutahizamu w’ikipe ya Police FC yayifashije gukura amanota atatu kuri Kiyovu Sport nyuma yo kubatsindira ibitego bibiri (2) mu mukino warangiye Kiyovu yishyuyemo igitego kimwe cyatsinzwe na Francis Moustapha.
Ibitego 2-1 nibyo byarangije umukino waberaga ku kibuga cya Mumena, umukino Police FC yitwaye neza mu gice cya mbere ikaza gusubira inyuma mu ntangiriro z’igice cya kabiri aho yanashyiriwemo igitego.
Seninga Innocent yari yaruhukije Imurora Japhet wakinnye umukino wa APR FC, Biramahire Abeddy na Muzerwa Amin bari bagarutse mu bakinnyi 11.
Biramahire Abeddy yafunguye amazamu ku munota wa gatatu (3’), igitego yaje kongeraho ikindi ku munota wa 16’ w’umukino.
Kiyovu Sport yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 74’ gitsinzwe na Moustapha Francis ku munota wa 74’ kuri coup franc yateye ikagera mu rucundura idakozweho n’undi muntu.
Mu mukino wose, Kiyovu yari mu rugo yagaruye myugariro Ngirimana Alexis wahoze muri Police FC asimbura Mukamba Namasombwa. Iyi kipe yo ku Mumena yakoze amakosa atandatu (6) mu gihe Police FC yakoze amanota atanu (5). Police FC kandi yateye koruneri enye (4) mu gihe Kiyovu Sport yabonye ebyiri (2).
Aya makosa yatumye Usengimana Danny na Twagizimana Fabrice Ndikukazi bahabwa amakarita y’umuhondo buri umwe.
Nizeyimana Jean Claude na Ngirimana Alexis wari kapiteni ku ruhande rwa Kiyovu baje kubona amakarita y’imihondo buri umwe.
Mu gusimbuza, Kanamugire Aloys wari wungirijwe na Mutarambirwa Djabil, binjije Karimpundu Aboumdar bakuramo Harerimana Jean Claude ku munota wa 65’.Havugaruremo Jean Paul Ralo yavuye mu kibuga ku munota wa 80’ asimbuwe na Habimana Janvier.Mutyimana Djuma yinjiye mu kibuga asimbuyeNizeyimana Jean Claude.
Seninga Innocent utoza Police FC yakuyemo Eric Ngendahimana bita Songyinjiza Mushimiyimana Mohammed mu gihe Ndatimana Robert yinjiye mu kibuga asimbuye Mico Justin mu gihe Muzerwa Amin wakinaga ku ruhande rw’iburyo kuri uyu mukino akanaba umwe mu bakinnyi bitwaye neza yasimbuwe na Niyonzima Jean Paul.
Police FC yaraye ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 mu mikino 26, amanota inganya na APR FC ifitanye umukino na Espoir FC kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’).
11 babanjemo ku makipe yombi:
Kiyovu Sport: Nzeyurwanda Djihad (GK), Ngirimana Alexis ©, Hackim Compaore, Yamini Salum, Ngarambe Ibrahim, Moustapha Francis, Harerimana Jean Claude, Havugarurema Jean Paul, Nizeyimana Jean Claude na Ibrahim Koulibally.
Police FC: Nzarora Marcel (GK), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Habimana Hussein, Nizeyimana Mirafa, Muzerwa Amin, Eric Ngendahimana, Biramahire Abedy, Mico Justin na Usengimana Danny.
Dore uko umunsi wa 26 uteganyijwe:
Dore uko umunsi wa 26 uteye:
Kuwa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017
*Kiyovu Sport 1-2Police FC (warangiye)
Kuwa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2017
*APR FC vs ESpoir FC (Stade ya Kigali, 15h30’)
*Gicumbi FC vs Sunrise FC (Gicumbi, 15h30’)
*Etincelles FC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15h30’)
*Bugesera FC vs FC Musanze (Nyamata, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017
*Amagaju FC vs Mukura Victory Sport (Nyamagabe, 15h30’)
*Rayon Sports vs Kirehe FC (Stade ya Kigali, 15h30’)
*Pepinieres FC vs FC Marines(Ruyenzi, 15h30’)
Abakinnyi ba POlice FC bishimira igitego cya Biramahire Abedy
Biramahire yamaze kugira ibitego bitandatu (6)
Ngirimana Alexis wahoze ari myugariro wa Police FC kuri ubu yari kapiteni wa Kiyovu Sport
Ngarambe Ibrahim wa Kiyovu Sport asanganira umupira mu kirere
Eric Ngendahimana yavuye mu kibuga asimbuwe na Mushimiyimana Mohammed
Muzerwa Amin yavuye mu kibuga asimbuwe na Ndatimana Robert
Eric Ngendahimana yavuye mu kibuga asimbuwe na Mushimiyimana Mohammed
Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC
Abayobozi mu nzego za Police
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC aha yaganirizaga kapiteni Twagizimana Fabrice
Niyitegeka Idrissa ukina hagati mu kibuga muri Kiyovu Sport
Abafana ku Mumena
Espoir FC iraye i KIgali yitegura APR FC
Muvandimwe JMV wa Police FC acika Yamini Salumu wa Kiyovu Sport
Police FC yatahanye amanota atatu
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO