Umuhanzi King James yari amaze iminsi yicecekeye nta ndirimbo nshya, nta gitaramo yewe bamwe bari batangiye kwibaza ibyo ahugiyemo. Icyakora uyu muhanzi yasubije abibazaga bene ibyo bibazo kuko yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Nyuma yawe’.
Iyi ndirimbo Nyuma yawe ni indirimbo ituje igenda gake King James yashyize hanze,ikaba ije nyuma y’izindi ndirimbo zirukanka uyu muhanzi yari amaze iminsi ashyira hanze zirimo ‘Rasta, Ibare,…” Nyuma yo guha abakunzi be rero indirimbo zihuta uyu muhanzi yifuje kongera gushimisha n'abakunzi be bakunda indirimbo zituje ashyira hanze iyi ndirimbo yise ‘Nyuma yawe’.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NYUMA YAWE’ YA KING JAMES
King James yongeye guha injyana ituje abakunda injyana ze zituje
Indirimbo ‘Nyuma yawe’ ya King James ayishyize hanze nyuma y’igihe kitari kinini amurikiye abanyarwanda Album ye yamurikiye mu gitaramo yakoreye mu karere ka Rubavu mu mpera z’umwaka ushize wa 2016.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NYUMA YAWE’ YA KING JAMES
TANGA IGITECYEREZO