RFL
Kigali

Incamake z’amateka ya Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda wujuje imyaka 19

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/03/2017 14:38
7


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2017 ni bwo Iradukunda Elsa uherutse gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017 yujuje imyaka 19 amaze avutse dore ko yavutse tariki nk’iyi mu 1998.



IRADUKUNDA ELSA yavutse tariki 25 Werurwe 1998 avukira i Kigali mu Rwanda mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya. Ni umwana wa kane mu muryango w’iwabo ugizwe n’abana umunani, abakobwa batandatu n’abahungu babiri. Nkuko bigaragara ku rubuga missrwanda.rw uyu mukobwa akoresha indimi 3, Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse akanumva igifaransa nubwo kukivuga bimugora.

​Elsa yize amashuri y’incuke ku ishuri rya ‘Le Petit Prince’ndetse ahigira n'amashuri abanza. Ageze mu wa Kane w’amashuri abanza kugeza mu wa Gatandatu yigaga kuri ‘Centre Scolaire Utunyenyeri’. Imyaka ibiri ya mbere mu mashuri yisumbuye yayize kuri International Window i Mbarara muri Uganda mbere gato ko yerekeza muri King David Academy i Kigali, kuva mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye kugeza ayashoje aho yarangije mu ishami rya ‘Literature, Economics na Geography’ mu mwaka w’amashuri wa 2016.

Nkuko bigaragara ku rubuga kandi uyu mukobwa yumva yakwitabira ibikorwa byose bya Leta ndetse n’ibikorwa byo gufasha. Umukino akunda ni ukoga no gusoma ibitabo kenshi bishingiye ku nkuru zabayeho, ni umukobwa watangiye kujya koga ku myaka 10, Elsa akaba yaratangiye kumurika imideli ku myaka 16 gusa y’amavuko.
miss Rwanda

Tariki 25 Gashyantare 2017 ubwo Iradukunda Elsa yambikwaga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda
​Elsa Iradukunda ni umukobwa uba mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali aho abana n’ababyeyi be ndetse n’umuryango muri rusange. Se umubyara yitwa Mana Samuel, akaba akora akazi ko kuvunja amafaranga naho nyina umubyara yitwa Mukandekezi Christine akaba ari umucuruzi usanzwe wikorera.

Nyampinga w’u Rwanda 2017 yiyamamarije mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba tariki 14 Mutarama 2017 yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017 tariki 25 Gashyantare 2017. Kuri ubu nyuma y’ukwezi kumwe gusa yegukanye ikamba Elsa Iradukunda yujuje imyaka 19 y'amavuko.

REKA HANO IKIGANIRO MISS RWANDA IRADUKUNDA ELSA YAGIRANYE NA INYARWANDA TV NYUMA YO KWEGUKANA IKAMBA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tinashe7 years ago
    Muratubeshye kbsa ako gakeburuc gafite imyaka 19 ntimugakabye
  • rose7 years ago
    uyumukobwa niyaruta igisabo pe
  • umutesi angenelly7 years ago
    Ntabyinshi navuga gusa imana ikomeze imurinde;imuhe kwaguka mubyo akora nibyo yifuza kugeraho ikindi mwifurije umunsi mwiza wa mavuko gira ibyishimo hamwe numuryango wawe
  • Uwineza7 years ago
    Uri mwiza bambee!kandi uri umuhanga Imana Igukomeze kandi iguhe ubwenge n'imbaraga ukomeze bere abari b'u Rwanda urugero rwiza.
  • 7 years ago
    Apuuuu nyakatsi
  • unknown7 years ago
    yooooooooooooo....courage chouchou uri mwiza ujye wirengangiza abagusebya bakanakubwira ibntu bibi kuko bariya bose nta wakurusha umuco ,ubwiza n ubuhanga byose bivanze.ugira umuco uriyubaha ukagendera ku ndagangaciro benshi bavugaga ku munwa gusa ugasanga ni ba bandi birirwa mu tubari bataha bucyeye ark woe imana iguhe umugisha kdi uzashyire mu bikorwa ibyo watwemwereye .jtm bcp Elsa
  • sifa7 years ago
    joyeux Anniversaire Elsa





Inyarwanda BACKGROUND