City Maid ni imwe muri filime z’uruhererekane zitambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda, iyi filime imaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda. Ese abakinnyi, abayikoramo badakunze kugaragara muri filime babayeho bate mu buzima busanzwe ndetse n’ubwa filime.
Iki ni kimwe mu bibazo bikunzwe kwibazwa na benshi mu bakunzi ba filime, aho usanga bakunze kujya impaka cyane kuri aba bakinnyi cyangwa babibazaho byinshi bitandukanye bitewe nuko umuntu yari abazi cyangwa abakeka ndetse nuko bavugwa.
Ese ubusanzwe aba bakinnyi abatekinisiye b’iyi filime babaho bate mu buzima busanzwe? Babaho bate aho bakinira? Ibi ni bimwe mu bibazo mugiye gusubizwa muri iyi nkuru tugiye kubagezaho cyane aho turi buze kwifashisha amafoto.
Inyarwanda.com nyuma yo kubona no kumva ko bibazwaho byinshi yifuje kwegera aba bakinnyi maze tubamenyera bimwe mu bibazo bikunzwe kwibazwa na benshi kuri iyi filime.
Filime City Maid ni filime nyarwanda y’uruhererekane, ikinirwa mu mujyi, iyi filime igiye kumara umwaka yerekanwa, ahanini ikinwa igamije kwerekana ubuzima bwa buri munsi bwa zimwe mu ngo zo mu mujyi na rumwe mu rubyiruko rwaho, aha kandi dusangamo ubuhemu, ubuhehesi, ubujura n’ibindi bitandukanye bishobora kwirindwa na benshi. Mu gusobanura ubu buzima turahera ku bakinnyi aho tugenda tubanza kubita amazina tubaziho cyane.
Nikuze Piorette: uyu mukobwa ukundwa na benshi ni umukobwa ukina ari umukozi wo mu rugo ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Musanase Laura, iyi ni yo filime ya mbere yatangiriyeho gukina filime. Ntiyakekaga ko yabibasha ariko yaje kwisanga abirimo ndetse aranabikunda. Ubusanzwe Laura aracyari umunyeshuri muri kaminuza.
Aha Laura aba yamaze kuba Nikuze aho agaragara muri iyi filime akenshi muri iyi myambaro
Aha Laura iyo ari mu buzima busanzwe ntiwapfa kumenya ko ariwe Nikuze
Nick: uyu musore azwi cyane nk’umwe mu bakunda ubuhanzi muri iyi filime, ubusanzwe yitwa Ndayizeye Emmanuel ni umugabo w’umugore umwe n’umwana umwe. Uretse iyi filime Ndayizeye yakinnye amafilime atandukanye aho yakinnye muri filime Igikomere, Giramata n’izindi zitandukanye. Ubusanzwe uyu mugabo akazi ka buri munsi ke ni ubuhanzi dore ko ari umwe mu bayobozi akaba n'umutoza w’itorerero ribyina Kinyarwanda rizwi nk’Intayoberana.
Nick we haba mu buzima busanzwe n'ubwo akinamo akunze kugaragara kimwe
Mama Nick: Ni umukecuru ubyara Nick muri iyi filime ukunzwe kurangwa n'impuhwe nyinshi, yitwa Mukakamanzi Beatha ubusanzwe ni umumama umaze gukina amafilime menshi harimo nka Intare y’ingore, Giramata n’izindi. Uyu mumama wakoraga ubucuruzi yaje kubuhagarika ahitamo kwiyegurira umwuga akunda wo gukina filime.
Mama Nick we haba mu buzima busanzwe n'ubwa filime usanga bwenda gusa
Diane:uyu azwi nka Mushiki wa Nick, azwi nk’umukobwa w’umunyamahane ubusanzwe yitwa Usanase Bahavu Jannette, uretse iyi filime amaze gukina muri filime Umuziranenge, yagaragaye kandi mu mashusho y’indirimo ya Social Mula yitwa Kundunduro. Uretse gukina filime n’ubusanzwe n’umukobwa ukunze gukora itangazamakuru ryamamaza.
Diane iyo ari muri filime akunzwe kurangwa n'amahane menshi n'agasuzuguro
Nyuma y'ubuzima bwa Filime Jannette usanga ari umukobwa usabana wishimira buri wese
Gatari: Azwi nk’umugabo wa Nikuze wo mu cyaro, ikindi azwiho muri filime ni ubugome bwinshi agaragaza. Yitwa Niyomwungeri Jules, ubusanzwe ni umusore w’umunyeshuri mu bijyanye na filime akaba n’umuhanzi.
Gatari ubona muri filime ntiwamutinyuka kuko indoro iba yahindutse kandi uba ubona ashaje
Gatari mu buzima busanzwe ni umusore w'ibigango ariko usabana na buriwese
Nana: Agaragara muri iyi filime nk’umukobwa w'ikirara w’umutekamutwe ariko ukunda Nick, mu buzima busanzwe yitwa Uwamwezi Nadege amaze gukina muri filime zitandukanye nka Catherine, Rwasibo n’izindi nawe ubu yamaze guhagarika akazi kandi yakoraga yiyemeza kugira umwuga ibijyanye na filime.
Nana we uko agaragara muri filime ku myambarire n'ubundi uzasanga ariko akunze kwambara
Mama Beni: Azwi cyane nk’umugore wagiye aryarywa n’abagabo, uretse gukina muri iyi filime amaze gukina no mu zindi ariko zitamenyekanye cyane. Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Uwineza Nicole
Mama Beni usanga muri filime ari umugore uteye impuhwe kandi ufite amahane
Iyo ageze mu buzima busanzwe benshi ntibamumenya kuko aba yahinduye imyambarire
Dev:Uyu ni umwe mu basore babarizwa muri iyi filime ukina nk'ugira inama Nana. Ubusanzwe uyu mukinnyi yitwa Hitiyise Davidson
Dev we usanga ari umusore ku myambarire uhuye nuko yambara mu buzima busanzwe
Nikuze n'inshuti ye ya kera Pizzo
Aba nibo bakinnyi bakunze kugaragara cyane umunsi ku wundi muri iyi filime City Maid. Naho ku ruhande rw'aabakora inyuma ya kamera nabo tugiye kubagezaho uko babayeho. Reba amafoto yabo hano
Uwambaye umutuku ni Uwizeyimana Modeste utunganya amajwi, Shingiro Borah ufata amashusho y'iyi filime, Fidele Shimwa ushinzwe amatara na Honore wihugura mu gufata amajwi
Gasirabo Roserine ushinzwe gutunganya abakinnyi no kubambika
Ngabo Aboubakar ushinzwe gutanga no gushaka ibikenewe muri iyi filime
Mutiganda wa Nkunda wambaye umupira w'ubururu ni we uyobora iyi filime akaba yungirijwe na Ben barimo kugira inama abakinnyi
Shingiro Bora umusore muto ni we ufata amashusho y'iyi filime, uyu yigeze no kuyiyoboraho ari kumwe na Mutiganda wa Nkunda uyobora iyi filime akandika na filime Seburikoko
Hakizimana Lydivine 'Editor' wa City Maid
Cyuzuzo Rodrigue wambaye umweru ni we ufatanya na Lydivine gushyira kumurongo no gutunganya iyi filime (Editing) aho bakorera mu kigo cyitwa Samples Studion
Uretse ko akenshi aba bakinnyi abantu babamenya bashwana (bahanganye) ariko mu buzima busanzwe usanga baramaze nko kwibera umuryango umwe kubera urukundo no gusabana bagira
Twasoza tubibutsako iyi filime y'uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures itambutswa kuri Televiziyo y'u Rwanda buri wa Kane guhera saa tatu zijoro (9:00PM) na buri wa Gatandatu guhera Saa sita n'igice z'amanywa herekana iyanyuzeho ku wa kane.
Reba zimwe mu ncamake za filime City Maid
TANGA IGITECYEREZO