Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Leah

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/03/2017 17:36
2


Lea ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igihisipaniya. Iri zina rifite amateka muri bibiliya kuko Leah yari umugore wa mbere ya Yakobo mwene Isaac. Iri zina risobanura “Unaniwe” cyangwa “Umugore uyoboye”



Imiterere ya ba Leah

Leah agira amarangamutima menshi, yumva ibintu vuba, kuganira nawe no kumenyerana nawe biroroshye kandi ni umugore cyangwa umukobwa ufite kamere ikundwa. Leah ntakunda gukururwa n’abantu cyangwa ibintu bikurura buri muntu, agira ibitekerezo byo gushakisha ikintu gituma ubuzima bwe burushaho kugira igisobanuro. Kubera kumva ashaka ikintu gituma yumva abayeho mu buryo runaka, Leah ashobora kugerageza ibintu byinshi bitandukanye kandi akagerageza kumenyana n’abantu batandukanye atekereza ko bafite aho bahuriye n’ibyo ashaka kugeraho cyangwa bafite imyumvire nk’iye. Iyo ubuzima butagenze nk’uko yabushushanyaga, Leah arababara cyane ndetse akunda ubuzima bworoshye bwuzuyemo ibyishimo.

Ni umunyabwenge, ni umugwaneza ariko akunda kurwana intambara y’amagambo cyane kandi arabishoboye. Iyo akiri umwana, aba agira umutima woroshye kandi ibyo akora byose arebera ku bandi bantu bo mu muryango we. Akunda kwitanga kandi aba ashaka kugira uruhare mu bintu byose.

Ibyo ba Leah bakunda

Leah akunda kuba umuntu ushimwa na bose, akunda kubana n’abantu amahoro ndetse agakunda ibintu bijyanye no kongera ubwiza. Yanga amakimbirane n’akarengane, mu rukundo ntajya amenya ikintu ashaka ngo abe aricyo akomeraho, aba yiteze ibintu byinshi ku mukunzi we. Akunda vuba ariko akanaharurukwa vuba iyo habonetse impamvu ibimutera. Leah kandi iyo agumye hamwe mu rukundo amenya gukunda cyane. Mu mirimo aba yumva yakora harimo ubuganga, amategeko, ubutabera, uburezi, itangazamakuru n’ubukerarugendo. 

Andi mazina twagiye dusobanura yarebe hano:

Inkomoko, ibisobanuro n'imiterere y'abitwa ba Cyprien

Inkomoko, ibisobanuro n'imiterere y'abitwa ba Patrick

Inkomoko, ibisobanuro n'imiterere y'abitwa ba Hyacinthe

 

Ibisobanuro by'amazina 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • VaVA Muhire7 years ago
    Murakoze mwama ibisobanuro byabitwa ba Muhire Cyangwa VaVA murakoze
  • 7 years ago
    muzatubwire na ba jacky



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND