Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo itsinda rya Trezzor ryashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Rukundo bambe’ yahimbwe inaririmbwa ha mbere n’umuhanzi Kizito Buzizi, aba bahanzi bakaba bayisubiyemo mu buryo bwa ‘cover’.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Yves Kana umwe mu bagize itsinda rya Trezzor, ubwo batugezagaho amashusho yayo, yadutangarije impamvu bayisubiyemo. Yagize ati:
Urubyiruko rwinshi ntirwita ku butumwa buri muri iyo ndirimbo kuko baba bumva ari karahanyuze bitabareba. Twebwe twayisubiyemo kugira ngo tugarure bwa butumwa mu rubyiruko kuko urukundo rw’iki gihe usanga rushingiye ku bintu byashira na rwo rugashira. So, urubyiruko twige gukunda urukundo nyakuri. Yves Kana wo muri Trezzor
Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo
TANGA IGITECYEREZO