Hashize imyaka isaga ijana, ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic buri mu mazi mu bujyakuzimu bwa metero 3800. Nk’uko inkuru dukesha BBC ibitangaza, ibisigazwa by’ubu bwato birimo kuribwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bacterie (soma bagiteri), bikaba bisoboka ko mu myaka mike kaba kabumaze.
Ku itariki ya 14 Mata, 1912 ni bwo ubwato bwa Titanic bwakoze impanuka yanditse amateka akomeye dore ko mu ikorwa ryabwo byavugwaga ko ari ubwato butahangarwa n’impanuka ariko bukora impanuka ikomeye ndetse ihitana abakabakaba 1500.
Ubwato bwa Titanic ubwo yari ifashe inzira y'inyanja
Ubu bwato rero n’ibisigazwa byabwo byaba bigiye kuzimangatana burundu, nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’injyanja (océanographe) witwa Robert Ballard wagaragaje ko ubu bwato bwatewe na bacterie yitwa Halomonas titanicae, iyi ikaba yarabashije kwihanganira ubukonje n’umwijima biri aho ibi bisigazwa biri maze itangira ku burya.
Ibisagazwa by'ubu bwato ngo byaba bitorohewe n'aka gakoko
Kugeza ubu abashakashatsi ntibarabasha kumenya uko iyi bacterie yahageze gusa bagahamya ko iyi ari inkuru mbi cyane kuko ngo mu mwaka wa 2030 Titanic n’ibyayo byose byaba byarazimye.
TANGA IGITECYEREZO