Suzana Nyiranyamibwa umwe mu bahanzikazi bubashywe kubera ibikorwa bya muzika yakoze mu myaka yatambutse, aherutse kumvikana kuri imwe mu ma televiziyo yo mu Rwanda atangaza ko yiteguye kongera kubyutsa itorero ‘Isamaza’ dore ko ari no mu baritangije. Gusa si itorero gusa yavuzeho dore ko yanakomoje ku irushanwa rya Miss Rwanda.
Uyu mubyeyi ufite ubunararibonye mu muziki cyane ko ari mu batangije itorero ‘Isamaza’ yatangaje ko afite gahunda yo kongera kubyutsa iri torero kabone nubwo ngo byamusaba gushyiramo urubyiruko rwo muri iyi minsi. Uyu muhanzikazi uri mu baharawe mu gihe cyo hambere yatangaje ko nubwo yafata abana b'ubu akabashyira mu itorero Isamaza ntacyo byaba bitwaye dore ko icyifuzo cye ari ukubona iri torero ryagarutseho byibuza, nkuko yabivugiye kuri iyi televiziyo.
Suzana Nyiranyamibwa mu kiganiro n'umunyamakuru
Ubwo yari umutumirwa mu kiganiro cya “The celebrity corner” gica kuri Goodrich tv yabajijwe n’umunyamakuru uko abona amarushanwa ya Miss Rwanda maze Nyiranyamibwa ntaguca ku ruhande ati" Ariya marushanwa ni meza ndayakurikira, gusa numva umukobwa utsindiye ikamba atarakwiye kwitwa nyampinga kuko mu muco nyarwanda ndetse kuva na cyera umwali wese w’umunyarwandakazi yabaga ari Nyampinga.", Aha uyu mubyeyi yagaragazaga ko hagashatswe indi nyito kugira ngo izina Nyampinga ritazaguma ku bakobwa begukana amakamba gusa nkuko biri ubu dore ko bigoye ngo ko umukobwa wese yumva ko nawe ari Nyampinga ati” Ibi bituma abandi bakobwa batinya n’umuntu wabita Nyampinga kuko barihariye umukobwa uba wegukanye ikamba.”
Suzana Nyiranyamibwa n'abahungu basigaye bamufasha ku rubyiniro
Uyu muhanzikazi yabajijwe n’umunyamakuru niba aramutse asabwe kujya mu kanama nkemurampaka kagena umukobwa uhabwa ikamba yabyemera, maze Nyiranyamibwa ukunda gusetsa cyane asa nk'utebya yagize ati" Najyamo ariko nabamara!"
Nyiranyamibwa Suzana asanga amarushanwa yo gutoranya umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n'indero haribyo yahindura mu buzima bwa buri munsi bw’abakobwa b’abanyarwandakazi ariko agasanga hari icyo yumva cyahinduka harimo n’iri zina bita umwana w’umukobwa watsindiye ikamba ‘Nyampinga’ iri we asanga ari izina ry’umukobwa wese w’umunyarwandakazi bityo kuryita uwatsinze agasanga bitera bamwe kumva ko atari iryabo nkuko yabitangarije muri iki kiganiro kimara hafi amasaha abiri.
TANGA IGITECYEREZO