Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 8 mu byumweru bigize umwaka tariki 21 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 52 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 313 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1842: John Greenough yahawe inyandiko za mbere muri Amerika ku mashini idoda yari amaze kuvumbura.
1952: Guverinoma y’ubwongereza yari iyobowe na Winston Churchill, yakuyeho indangamuntu mu bwami bw’ubwongereza mu rwego rwo guha abaturage ukwishyira no kwizana.
1965: Malcolm X wari umunyamerika waharaniraga uburenganzira no kwishyira no kwizana kw’abirabura yarishwe, yicirwa mu mujyi wa New York muri Audubon Ballroom yicwa n’agatsiko kitwa Nation of Islam.
1974: Nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yo ku muyoboro wa Suez, umusirikare wa nyuma wa Israel yavuye muri aka gace aho barwanaga na Misiri.
Abantu bavutse uyu munsi:
1924: Robert Mugabe, perezida wa Zimbabwe, akaba ari perezida wa 2 utegetse iki gihugu yabonye izuba.
1943: David Geffen, umushoramari wa filime akanatunganya indirimbo w’umunyamerika akaba umwe mu bashinze inzu itunganya filime ya DreamWorks ndetse n’itunganya indirimbo ya Geffen Records nibwo yavutse.
1971: Randy Blythe, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Lamb of God yabonye izuba.
1979: Pascal Chimbonda, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.
1984: David Odonkor, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
1984: Marco Paoloni, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.
1987: Enrique David Mateo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.
1987: Ellen Page, umukinnyikazi wa filime wo muri Canada wamenyekanye muri filime nka X-Men nibwo yavutse.
1989: Josh Walker, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.
1990: David Addy, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ghana nibwo yavutse.
1993: Steve Leo Beleck, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cameroon nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1730: Papa Benedict wa 13 yaratashye.
1965: Malcolm X, umunyamerika waharaniye ukwishyira no kwizana kw’abirabura yaratabarutse, ku myaka 40 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe indimi kavukire (International Mother Language Day).
TANGA IGITECYEREZO