Irushanwa rya Miss Rwanda 2017 rigeze aho rukomeye abakobwa bari muri iri rushanwa bari mu mwiherero aho bari kwihugura ku ngingo zinyuranye ngo umunsi nyir'izina wo guhatanira ikamba uzagere hari ubumenyi rusange bafite. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2017 habaye igitaramo njyarugamba na mvarugamba.
Muri iki gitaramo njyarugamba na mvarugamba abakobwa bari barahigiye igihugu mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016 bahiguye imihigo yabo bamurikira abayobozi bari aho, aho bageze besa imihigo yabo, usibye aba ariko n’abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 wari umwanya wabo wo guhiga imihigo bagomba kuzahigura mu gihe cy’umwaka bagiye kumara bahagarariye intara zabo nka ba Nyampinga. Aha umuyobozi wakiraga imihigo y'aba bakobwa yari Dr Jacques Nzabonimpa wari uhagarariye RALC nk’ikigo gishamikiye kuri MINISPOC.
Nyuma y’ibi bikorwa usibye kuba aba bakobwa bose bashimiwe ndetse bagahabwa impanuro na buri wese mu bayobozi bari aho, bahise banzika igitaramo basangira ku ntango y’imihigo yari iteretse aho ngaho. Ni umuhango wabereye i Nyamata muri Golden Turip hotel aho abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 bamaze icyumweru mu mwiherero(boot camp), ari naho bagenzi babo b'umwaka ushize babasanze.
REBA AMAFOTO Y’IKI GIKORWA:
Ba Nyampinga bacyuye igihe bageze i Nyamata kuri Hotel
Abakobwa biteguye gutanga amakamba bari bitabiriye bakenyeye kinyarwanda
Abakobwa bahatanira ikamba ubwo bavaga mu byumba byabo berekeza mu cyumba cyari gukorerwamo uyu muhango
Binjira berekwa ibyicaro
Miss Jolly wambaye ikamba yari yaje kugaragaza aho imihigo ye igeze
Hon. Bamporiki Edouard akigera muri iki cyumba yasuhuje aba bakobwa ahereye kuri Nyampinga ufite ikamba
Baricaye baratuje bategereje guhiga
Bamwe mu bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango
Kalimpinya Queen asoma ku ntango y'imihigo yari iteretse hagati yabo
Bahigaga bacurangirwa inanga n'umucuranzi wabasusurutsaga
Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp aha ikaze abashyitsi
Abakobwa bacyuye igihe ku ikamba bahiguye imihigo bari barahize
Dr Jacques Nabonimpa umuyobozi ushinzwe umuco mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco(RALC) yakiriye imihigo
Abakobwa bahatanira ikamba bahize imihigo baranayisinyira
Nyuma yo guhiga abakobwa basomye ku ntango
Hon. Edouard Bamporiki yashimiye aba bakobwa bahize imihogo anashimira abacyuye igihe kuba barabashije kwesa imihigo
Intore Masamba nawe yashimiye aba bakobwa ahita anabaririmbira
Abakobwa bacyuye igihe n'abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 bahoberana
Aba bakobwa baririmbiwe na Masamba Intore nabo bacinya akadiho
Hon. Bamporiki Edouard yahaye impanuro aba bakobwa
Aba bakobwa basangiriye ku meza amwe
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO