RFL
Kigali

Makonikoshwa yashenguwe n’abantu baramutse bamubika ko yapfuye

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/02/2017 14:15
3


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Gashyantare 2017 hari amakuru yaramutse avuga ko Mako Nikoshwa yitabye Imana nyamara ntabwo byari ukuri kuko Inyarwanda.com ikimara kumva ibyo byavugwaga twahamagaye uyu muhanzi kuri telefone ye ngendanwa aba ari nawe utwitaba yamagana ibyamuvugwagaho.



Akimara gufata telefone Makonikoshwa wumvikanaga mu ijwi rifite rituje yahise agira ati “ Amakuru wangu? Nta kabuza impamvu umpamagaye ndayizi, gusa ndi muzima nta n’ibicurane ndwaye meze neza mpugiye mukurangiza amashusho y’indirimbo yanjye nshya.”

Uyu muhanzi yadutangarije ko byageze saa tatu n’igice amaze kwitaba telefone zirenga 20 zirimo abahamagara barira.

Ubusanzwe telefone yanjye nyiraza muri ‘silencieux’ ariko uyu munsi byari byandenzeho. Nka saa kumi n’ebyiri za mugitondo nibwo umuntu wa mbere yampamagaye, sinamwitabye kuko nari mfite ibitotsi, gusa nyuma yaho gato nahamagawe n’abantu benshi biba ngombwa ko mbyuka. Nkifata telefone nagiye kuma groupe ya WhatsApp mbamo mbona zimwe na zimwe barimo kumbika ko napfuye. Ni ibintu bisekeje cyane kuko rwose meze neza cyane. Mako aganira na INYARWANDA

Abatangaje inkuru yo kubika Mako bakanayihererekanya bagiraga bati “Mu masaha asatira nka saa 23:52 cyo kuri uyu wa kabiri nibwo havuzwe inkuru y’inshamugogo ko umuhanzi wakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo Makonikoshwa ko yitabye Imana akaba yaryamiye ukuboko kw’abagabo aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya CHK Reka twifatanye n’umuryango we dukomeze kuwihanganisha”.

makonikoshwa

Tumubajije aho abona iki gihuha cyaba cyari cyaturutse yavuze ko atabimenya neza, gusa ngo nta nubwo abyitayeho. Yagize ati “ Rekanze gato nyarukire ku muhanda ngure Internet ihagije nifotore ifoto yanjye nkoherereze urebe ko ntameze neza, ababihimbye bo barasekeje ariko simbyitayeho, gusa abakunzi banjye bamenye ko ndi muzima.

Uyu mugabo abitswe nyuma y'imyaka isaga ibiri akirutse indwara yari yaramuhejeje mu gitanda, kuri ubu we akaba avuga ko ameze neza ndetse ashyize imbere ibikorwa ahugiyemo yizera ko bizamugarura neza ku ruhando rwa muzika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nana7 years ago
    Birababaje ababikoze Imana Ibabarire.ariko Makoni icyo nakwisabira va mundirimbo zisanzwe uririmbire Imana,dore Yaguhaye amahirwe yo Kuyikorera uve mundirimbo zisi.nukuri ntuzibagirwe buriya buriri waryamyemo igihe kinini muri chuk nanjye nakubonaga mubinyamakuru narinziko utazavamo pe.ngaho rero Yikorere yo Izaguhemba wikorera isi kuko ntabihembo byayo.ndakwingize ngo ubitekerezeho maze Ukorere Nyagasani kubwamahirwe Yaguhaye.
  • kalisa7 years ago
    Hhhhhh nkawe witwa nana uransetsa mako ntakibazo afite uwamukwereka arimo akubita mutziing nijoro zabaye nyinshi!!!! Atabasha no guhagarara!!!!
  • tuyisengejeanpaul6 years ago
    ubungubuniyihendirimboshyashyaufite





Inyarwanda BACKGROUND