Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2017 ikigo gikora imirimo yo kohereza no kwakira amafaranga mu bihugu bitandukanye UAE Exchange cyasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya Kibagabaga kinabaha ibikoresho bitandukanye by’isuku ndetse n’amata yo kunywa.
Ni igikorwa cy’ubufasha UAE exchange yakoze bwa mbere mu Rwanda ariko kikaba kizakomeza kubaho nkuko N.Riyaz umuyobozi mukuru wa UAE exchange mu Rwanda yabitangarije abanyamakuru.
N.Riyaz umuyobozi wa UAE Exchange mu Rwanda atanga impano ku barwayi
Ngizwenayo Schhoolastique ushinzwe abagana ibitaro bya Kibagabaga(social services) yavuze ko baba bafite abarwayi benshi baturutse kure ku buryo kubona ababitaho biba bigoranye aboneraho gushimira abagiraneza bose bakomeza kwitanga mu bushobozii bwabo butandukanye.
Ku ruhande rw’abarwayi basuwe bagaragaje ibyishimo bikomeye ndetse banashimira iki kigo cy’ubucuruzi cyabibutse nk’uko Irizabimbuto Fulgence umaze imyaka itanu arwariye muri ibi bitaro yabitangarije INYARWANDA.
”Maze igihe kigera ku myaka itanu ndwariye aha, nahubutse hejuru ku nzu ndi kubaka mvunika umugongo. Rero kubaho hano rimwe na rimwe mbura ubushobozi bwo kwigurira ibikoresho nkenera ndetse n’imiti imwe n’imwe y’ibanze nkaba nshimira aba bagiraneza badusuye.",Irizabimbuto Fulgence
Abarwayi bavuga ko hari igihe usanga umuntu adafite uwumwitaho bikaba amahire iyo haje abagiraneza
Abakozi ba UAE Exchange bagera mu bitaro bya Kibagabaga gusura abarwayi
Irizabimbuto Fulgence (iburyo) avuga ko amaze imyaka itanu (5) arwariye mu bitaro bya Kibagabaga
Imbere mu busitani bw'ibitaro bya Kibagabaga
Tubibutse ko serivise zitangwa na UAE exchange zatangiriye i Dubai muri Saudi-Arabia, iza gutangira gukorera mu Rwanda mu 2010 aho imaze kugwiza amashami atanu mu gihugu.
Umwanditsi & Amafoto: IHORINDEBA Lewis
TANGA IGITECYEREZO