Ambasaderi Mathilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuye na Donald Trump watorewe kuyobora iki gihugu mu matora aherutse gutsindamo Hillary Clinton. Donald Trump akaba ari we ugiye gusimbura Barack Obama umaze imyaka 8 ku mwanya wa Perezida.
Nkuko Ambasaderi Mathilde Mukantabana yabitangaje akoresheje urubuga rwa Twitter agashyiraho ifoto ari kumwe na Donald Trump, yavuze ko bahuriye mu birori bibanziriza irahira rya perezida bibaye ku nshuro ya 58 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byari byatumiwemo abanyacyubahiro batandukanye barimo n’abahagarariye ibihugu byabo muri Amerika.
Umuhango nyirizina w’irahira rya Trump uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 20 Mutarama 2017 ukazabera ku Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu birori bizitabirwa na benshi mu bacyubahiro banyuranye ku isi barimo n’abayoboye USA bakiriho. Biteganyijwe ko Bishop T.Jackson ukuriye Great Faith Ministries International ari we uzayobora amasengesho mu irahira rya Donald Trump.
Ambasaderi Mathilde Mukantabana hamwe na Donald Trump
TANGA IGITECYEREZO