Uyu mugogo ugejwejwe mu Rwanda bigoranye nyuma y’iminsi isaga 86 atanze, aho yaguye mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikaza kuba ikibazo hagati y’uruhande rwifuzaga ko yatabarizwa muri iki gihugu n’uruhande rwifuzaga ko azanwa mu Rwanda agatabarizwa aho yimiye ingoma, ari narwo rwaje gutsinda nyuma yaho iki kibazo kijyanywe mu nkiko maze urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rukanzura ko yazanwa mu Rwanda.

Aha abo mu muryango we bari bageze ku kibuga cy'indege, bari bategereje ko umugogo we usohoka mu kibuga cy'indege
Ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, uretse abo mu muryango we bari baje kumwakira, hari kandi na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, Dr James Vuningoma umunyamabanga w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco n’abandi bantu bacye.
Uyu mugogo wahise werekezwa Kacyiru ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho agiye kuba aruhukiye mbere y’uko batangaza gahunda yo kumutabariza mu cyubahiro nkuko byatangajwe na Dr Vuningoma James wanatangarije itangazamakuru ko byibura abanyarwanda bakwishimira ko umwami azatabarizwa mu gihugu.
Aha isanduku irimo umugogo w'Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari igiye kwinjizwa mu modoka


Waherekejwe na Police y'igihugu werekezwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Kigeli V Ndahindurwa wabaye umwami wa nyuma wabayeho mbere ya Repubulika, yatanze tariki ya 16 Ukwikira 2016
Inkuru bifitanye isano:
Umwami Kigeri V Ndahindurwa yatanze, aguye muri Amerika – Bimwe mu byo wamumenyaho
Leta y' u Rwanda yiteguye gutanga ubufasha muri gahunda y' itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa
Amafoto y'umugogo w'umwami wagejejwe i Kigali turayakesha: UMUSEKE.RW
