Kigali

The Ben yageze i Kigali, agikubita amaso abaje kumwakira araturika ararira – AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/12/2016 13:11
21


Ibyari inzozi za benshi, kuri ubu byamaze kuba impamo, umuhanzi The Ben wari umaze imyaka ikabakaba 6 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze i Kigali aho aje gutaramana n’abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka cy’umwaka mushya cya‘East African Party’ gitegurwa na kompanyi ya East African Promoters.



The Ben wasesekaye ku kibuga cy’indege aherekejwe na David Bayingana bahuriye i Kampala, agikubita amaso abantu bari baje kumwakira yahise yunama yifata ku mavi araturika ararira ariko nyuma agerageza kwiyumanganya ubwo yageraga imbere y’itangazamakuru.

The Ben

Colombe, umwe mu bakobwa beza wari watoranijwe na EAP guha indabo z'ikaze The Ben

The BenAha The Ben yageragezaga kwiyumanganya ageze imbere y'abantu, umuri inyuma ni David BAYINGANA wari wagiye kumusanganira i Kampala

The BenThe Ben yasesekaye ku kibuga cy'indege ahagana saa tanu n'iminota 50 z'amanywa

The Ben

The BenThe Ben asuhuzanya na Mushyoma Joseph(Boubou), umuyobozi mukuru wa EAP(East African Promoters)

The Ben

The Ben

The BenThe Ben yatangarije itangazamakuru ko yishimiye cyane kugaruka mu Rwanda, aboneraho kwifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire na noheli nziza ndetse anabatumira mu gitaramo cye cyo ku itariki ya 01/01/2017 muri Parking ya Stade Amahoro. Ati " Ndabakunda cyane mwese, muzaze twishimane uriya munsi, ndizera ko bizaba ari byiza cyane, kandi mugire umwaka mushya muhire na Noheli nziza. Love you all"

Uyu muhanzi nyuma yo kuganira akanya gato n’abanyamakuru yahise ashyirwa mu modoka yari yateguriwe, gusa nyuma y’akanya gato mukuru we, Dany yaje kuhagera ari kumwe n’umubyeyi wabo(nyirakuru), maze amarangamutima yongera kurenga The Ben maze bose baraturika bararira ubwo bahoberanaga.

The Ben

The Ben

The BenBabahaye rugari barahoberana bashira urukumbuzi, gusa amarira yabaye menshi bahunga ibyuma by'amanyamakuru byafataga amashusho maze binjira mu modoka barajyana aho The Ben yagiye kuruhukira

Nyirakuru yavugaga ko umwana w’Imana(Yesu) akoze ibitangaza akaba yongeye kubahuza n’umuhungu we nyuma y’imyaka 6 atamuca iryera. Yumvikanaga agira ati” Yoo mwana we ubuse koko ni wowe? Ubura amaso nkurebe neza. Umwana w’Imana akoze ibitangaza ndongeye ndakubonye mwana wa. Imana ishimwe.”

Andi mafoto...

The BenThe Ben nishimiye kongera guhura n'inshuti ye Dj Bob wamufashije cyane ubwo yatangiraga umuziki

DavidDavid Bayingana wakoranye bya hafi na The Ben mu Inshuti z'ikirere, ni nawe uri kumufasha bya hafi muri uru rugendo rw'akazi ajemo mu Rwanda

The Ben

The BenDany, mukuru wa The Ben na nyirakuru nabo bamusanganiye ku kibuga cy'indege, bakimubona byari ibyishimo bikomeye kuri bo 

The BenThe Ben nawe yari yishimiye kongera kubona amaso ku maso abo mu muryango we

The BenUtwana yasize ari uduhinja natwo twari twaje kumwakira, tumwereka urukundo rudasanzwe

The BenAba bafataga selfie

The Ben

Ubwo nyirakuru yari avuye mu modoka aje kumusuhuza

The Ben

The Ben

The BenUrukumbuzi rwari rwose

The BenDj Bob wari waje yambaye umupira uriho ifoto ya The Ben n'amagmbo yo kumuha akaze, aha yari kumwe na Jado MAX umunyamakuru wa Flash fm

Tubibutse ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016, saa kumi n'igice z'umugoroba ari bwo The Ben hamwe n'ubuyobozi bwa East African Party bagirana ikiganiro n'itangazamakuru kiza gutangarizwamo byinshi ku gitaramo The Ben aje gukora cya East African Party, ikiganiro kiri bubere kuri Hotel Portofino ari naho The Ben yaruhukiye akigera i Kigali.

AMAFOTO: Selemani NIZEYIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • thierry8 years ago
    ko munyicishe amatsiko se kdi wlkm kbsa uyu mwanya niwo wawe ngwino twari tugukumbuye peeeee
  • Breezy8 years ago
    Ndabona umusaza yariteye mukorogo ya danger...
  • Mukeramahoro Sandrine8 years ago
    Wow wow wow wow wow!!!!! well welcame again our king,prince...The Ben You Make me crazy again!!!
  • Jackie8 years ago
    Iyooo mbega weee Imana ihabwe icyubahiro amarira aranyishe disi uyu mwana akunda Urwanda cyanee nibutse ari iburayi uko yarize ateruye indirimbo. Imana ikomeze imwagure
  • Seburikoko8 years ago
    Jyenda wamukaritasi we,ubwose uririza warutorotse utarureba? Ahubwo abacunga gereza bakwitegure bakubaze imisoro yacu
  • KKK8 years ago
    Ibyo abantu bavuga kugutabwa muriyombi kwa the ben ntibishoboka erega mbere yuko umuntu afatwa hari initial procedures zubahirizwa muzigute ko iyo PP atayishubije? Cg akaba yayishubije akihagera? Kugira ngo NPPA Cg CID bashobore kubona fact bisaba ko hagaragazwa aho yasabwe gusubiza iyo PP arabyanga naho ibyo mwita gutoroka igihugu sibyo kuko hatoroka ushakishwa cg ukekwaho icyaha mwibuke neza ko UDHR na Rwandan Constitution byemerera umunyarwanda gutura ndetse no gukorera aho ashyaka. Good Luck Young man
  • Nicky8 years ago
    Wow byiza cyane ariko abantu muvuga ngo yisize mukorogo ubwo muzi ubuzima bwahano byonyibe imbeho yaho iraguhindura kwifubika kenshi amazi yaho iryo nibindi byinshi so uge utandukanya peaux zomuri africa nizuba nivumbi hamwe ninaha kdi nimibiri yabantu iratandukanye rero ntimugakunda kubeshyera abantu.
  • Priest 8 years ago
    Imana ishimwe
  • Betty james 8 years ago
    Imana ishimwe ko yahageze amahoro nizereko abanyarwanda mumwiteguye mumwereke urukundo mwahoranye kera natwe turinyuma yanyu imana ibarinde merry Christmas and New year abari US turabakumbuye
  • uwase lydia8 years ago
    Nibyiza cyane birashimishije cyane The ben ikaze mu rwanda
  • Ottovordegentschenfelde8 years ago
    Green-P we nta swing Aba ari Busy Ateka ibintu mubikoni byahantu Gutya...
  • Banzou8 years ago
    Hhhhh,ngo yiteye mukorogo hhhhh wapi nubuzima bwiza.kuki s mutabona ko yabaye umugabo ufatitse.reba amaboko igituza yarariye.mugereranye na bayingana na dj Bob mbona kumafoto and
  • IRAKOZE Eddy Gad8 years ago
    Wow!!! Ndishimye cyane kuba nongeye ngiye kubonaho The Ben kbsa im a live ndamukunda cyane. Imana ishimwe cyane kandi nawe agire noel nziza n'umwaka mushya muhire 2017.
  • KKK28 years ago
    tnx KKK for your positive comment,Ben kazeneza twari tugukumbuye
  • 8 years ago
    wooooow ndagufana sana
  • Grace Mukeshimana8 years ago
    Ni byiza cyane kuza kwa the Ben mu Rwanda ndabyishimiye ku rwanjye tuhande nubwo ntahari rwose muzahambere nka bene wacu kumwakira god bless you all
  • irandora jacques8 years ago
    naze naze kbsa
  • mutombo8 years ago
    abanyarwanda muraharara kwel ubu ben niwe super star mugihugu muminsi mik harya ubu ntago akiri impunzi???????????????
  • manariyo jean pierre8 years ago
    turamwishimiye kd tumuhaye ikaze
  • Numa8 years ago
    Ngo yaratorotse? Yatorotse se haruwo yibye cg yishe? Ugira amahirwe nugira aho torokera... Inzara iri hanze aha ninde utayireba. You better listen to Nyabarongo by Ama G the Black



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND