Ku itariki 06 Ukuboza 2016, Donald Trump abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yari yasabye ko hagomba gukurwaho ikorwa rya ‘Air ForceOne’ nshya mu rwego rwo kugabanya amafaranga Leta itakaza.
Icyo gihe yagize ati “Boeing iri gukora Air Force One 747 nshya ku baperezida ba Amerika bo mu gihe kizaza ariko amafaranga ni umurengera. Arenga miliyari 4 z’Amadorali ya Amerika. Muhagarike ikorwa ryazo (Cancel order!).”
Trump yasabye ko hakurwaho ikorwa rya ‘Air Force one’ nshya ngo harengerwe miliyari 4 $
Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo Donald Trump yahuye n’abayobozi bakuru ba Boeing Co. na Lockheed Martin Corp., ikora indege z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bahuriye mu gace ka Mar-a-Lago gaherereye kuri Palm Beach muri Florida aho Donald Trump ari mu biruhuko bya Noheli. Bahuye nyuma y’ibyumweru 2 byari bishize Trump atangiye kunengera ku karubanda ibiciro izi komanyi zica Amerika mu ikorwa ry’indege zigezweho.
Nyuma y’uko bamaze kugirana ibiganiro na Trump, Dennis Muilenburg ukuriye kompanyi ya Boeing yatangarije abanyamakuru ko bagiye kugabanya igiciro bagombaga kuzakoreraho Air Force One nshya.
Ati “Tuzazikora ku giciro kiri hasi ya miliyari 4 z’Amadorali…kandi dufite ubushake bwo gukorera hamwe kugira ngo twizere neza ko bizakorwa.”
Washington Post dukesha iyi nkuru ivuga ko Dennis Muilenburg atigeze atangaza igihe nyacyo izi ndege zizaba zarangiye gukorerwa.
Trump asuhuzanya n'abayobozi ba Minisiteri y'ingabo nyuma y'ibiganiro byabereye Mar-a-Lago
Muri 2017 , indege 2 Amerika ifite ari nazo Obama akoresha mu ngendo ze zizaba zimaze imyaka 30. Gukorwa kwazo byasabwe na Perezida Ronald Reagan .Zatangiye gukoreshwa mu ntangiriro za 1990. Izi ndege ninazo Donald Trump azakoresha mu gihe azaba ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu Donald Trump aracyagendera mu ndege ye bwite Boeing 757-200, mu gihe Air Force One azagendamo natangira kuyobora ari Boeing 747-200. Biteganyijwe ko indege nshya za Air Force One biteganyijwe ko zizatangira gukoreshwa muri 2020.