RFL
Kigali

DUTEMBERE: Mu bisi bya Huye no kwa Nyagakecuru wari uhatuye yarigometse ku mwami - AMAFOTO

Yanditswe na: Jean Luc Habimana
Taliki:21/12/2016 19:17
2


Amateka n’umuco ni bimwe mu bintu biha umwimerere igihugu, umuryango cyangwa igice cy’abaturage runaka. Hari uburyo bwinshi amateka agenda ahererekanwamo, ntazimangatane yewe n’ubwo haba hashize imyaka myinshi.



Ni muri urwo rwego amateka akitubwira iby’ibisi bya Huye ndetse n’umugore wari warahimbwe Nyagakecuru wari uhatuye ngo waba yari yarigometse ku ngoma y'umwami Ruganzu.

Twibukiranye amateka y'ibi bisi bya Huye

Ibisi ubundi mu Kinyarwanda bisobanura uruhererekane rw’imisozi. Ibisi bya Huye, kuri ubu biherereye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo, ni umusozi muremure ufite ubutumburuke bugera kuri metero 2400. Ni ahantu hateye amabengeza dore ko ugeze mu bushorishori bw’uyu musozi asanganirwa n’akayaga gahuhera ndetse n’isura nziza y’indi misozi migufi kuri uyu. Kuwuzamuka bisaba iminota iri hagati ya 50 na 60 n’amaguru. Uyu musozi wambaye ishyamba ririmo ibiti bitandukanye ibyinshi bya kimeza, ibiti byambika uyu musozi ubwiza ndetse n’amahumbezi  adasanzwe.

Uwo Nyagakecuru wahatuye we ni muntu ki?

Uyu Nyagakecuru yamenyekanye cyane ku ngoma y’umwami Ruganzu wa II Ndoli. Yari umugore ubundi witwaga Beginzage afite umugabo witwaga Samukende. Amateka ntagaruka cyane kuri uyu mugabo wa Beginzage, nyamara ahubwo agaruka kuri Beginzage wari warahimbwe Nyagakecuru nyine, nyuma yo kwigomeka ndetse no kuzengereza uyu mwami Ruganzu.

Uku kwigomeka kwatangiye ubwo umwami Ruganzu yashakaga kwigarurira igihugu cy’Ubungwe, ari na cyo Nyagakecuru uwo yari abereye umwamikazi, ubwoko bw’abo mu bungwe bwari Abenengwe. Bungwe.

Uyu Nyagakecuru rero ngo yari yaranze gutanga amaturo ajya i bwami nk’uko abandi baturage babigenzaga, nuko birakaza umwami, dore ko n’ubwo umwami yajyaga yohereza ingabo gutera uyu mugore, zose zatsindwaga.

Itongo ry’uyu Nyagakecuru riri mu bushorishori bw’uyu musozi.

Reka dutemberane ibisi bya Huye mu mafoto noneho:

Turazamutse. Ni urugendo ruri budufate hafi isaha tugenda n’amaguru.

     Amafu atangwa n’ibiti biri kuri uyu musozi bituma uwuzamuka atumva umunaniro cyane

Uyu musozi wambaye ishyamba ry’ibiti bitandukanye

Reka twihute tugere ku bushorishori, kuko ibanga ry’aha ni ho rizingiye...

Aha, hari umunara muremure cyane wifashishwa mu ikoranabuhanga rya radio na telefoni

Yego, muremure nyine.

Twegere hirya gato dusure itongo rya Nyagakecuru wavuzwe haruguru. Birumvikana ko tutari buhasange inzu ye cyangwa se ibindi bimenyetso binini byerekana ko hari hatuwe, nyamara haragaragara.

Ng'ibi ibiti byo mu bwoko bw’ibitovu byaba mu marembo y’urugo rwe, bivugwa ko byari birebire

Nyagakecuru, uvugwaho kuba yari afite izindi mbaraga zidasanzwe (ibirozi), ngo yaba yari afite inzoka nini zamurindaga zari zituriye mu rugo iwe. Ntagoo turi bubashe kuzibona, ariko imyobo yazo yo turayibona.

 

 Ng'iyi imyobo izo nzoka za Nyagakecuru zari zituyemo ubwo yari ariho

Nyagakecuru kandi yari afite aho yajyaga kwisukurira, ibi ab’ubu bita kwitera furesheri (fraicheur), aho yajyanaga n’abaja be nuko akajya kwiyuhagira. Twigiye hirya gato, turahasanga iryo riba.

Iriba Nyagakecuru yajyaga kwiyuhagiriraho n’ubu riracyahari mu ishusho y’ikizenga cy’amazi.

 Nyuma yo gusobanukirwa n’amateka ya Nyagakecuru, reka noneho dutembere ubushorishori bw’uyu musozi.

Mu bushorishori wakirwa n’utwatsi duherereye turushaho kongera ubwiza bw’aha hantu

Hakurya ibiti byiza biteye amabengeza biterausuye hano hantu gusubiranayo akanyamuneza

Hakurya, indi misozi yongera isura nziza y’aha hantu

Nyuma yo kuzamuka uyu musozi, no kuryoherwa n’ibyiza byawo, reka twicare turyoherwe n’amahumbezi yawo

Kuva Nyagakecuru yava aha hantu, nta wundi muntu n’umwe wongeye gutura mu bisi bya Huye kugeza n’ubu.

Amafoto: Jean Luc HABIMANA/Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PHIL7 years ago
    MUFITE CAMERA NZIZA NAHO MU BISI BYA HUYE HO NI NK'AHANDI HOSE. MUZAYIJYANE MUYIFOTOZE ZA SHOLI NA MUHANGA, ZA NDIZA NA NYABISIGA, CUBI NA MARENGA MUREBE KO AHO HAHARUTA
  • cool7 years ago
    Kuki mutatubwiye the whole story uko byatangiye nuko byarangiye ngo Nyagakecuru avanywe mu bisi bya Huye. Story has not ended...





Inyarwanda BACKGROUND