Christopher yaba yaramaze kuva iwabo mu rugo agatangira ubuzima bushya

Imyidagaduro - 16/12/2016 9:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Christopher yaba yaramaze kuva iwabo mu rugo agatangira ubuzima bushya

Umuhanzi Muneza Christopher wamenyekanye cyane mu Rwanda mu njyana ya RnB, kugeza ubu yari umwe mu bahanzi bazwi bakibana n’ababyeyi babo, gusa kuri ubu amakuru mashya yerekeye uyu musore ni uko nawe yaba yavuye mu rugo agatangira ubuzima bwe bwite.

Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko hashize igihe kiri hejuru y’ukwezi Christopher yimutse iwabo mu Nyakabanda, akerekeza i Nyamirambo hafi ya Stade regional ya Kigali, akaba abana n’undi musore umwe w’inshuti ye.

Christopher wahoze akorana na Kina Music ari nayo yamuzamuye, amakuru ahari avuga ko uyu muhanzi atigeze yifuza ko uku kwimuka kwe kwajya hanze ahanini kubera gukwepa abafana be biganjemo ab’igitsina gore ngo bari basanzwe bagira aho bagarukira kuko bari bazi neza ko uyu musore akiba iwabo mu rugo.

ChristopherChristopher warangije ku mwanya wa 2 nyuma ya Urban boyz muri PGGSS6, ubu yatangiye kwibana

Cyakoze mu kiganiro Christopher yagiranye na Inyarwanda.com yabanje guhakana ko atavuye mu rugo, gusa nyuma yo kumva umunyamakuru afite amakuru afatika kuri ibi, uyu muhanzi yaryumyeho avuga ko nta kintu yumva yifuza kubivugaho. Ati“ Ibyo bintu nta kintu nshaka kubivugaho. Mfite impamvu zifatika mbabarira.”

Umwe mu nshuti za hafi uzi neza iby’uko Christopher yimutse ariko akaba akibwira abantu ko aba mu rugo, yagize ati “Impamvu Christopher kwimuka bye yifuje kubigira ibanga rikomeye ni uko hari abantu b’abagore n’abakobwa baba bamugendaho, abayeho abakwepa kuba mu rugo byatumaga bubaha famille ntibagire ibintu birebire bazana, sasa rero impamvu abihisha ni ukugirango batamenya ko yibana bakamustressa(bakamutesha umutwe).”

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Abasitari' 

Christopher kuri ubu afite imyaka 22 y'amavuko isatira 23 dore ko yabonye izuba tariki 30 Mutarama 1994. Uyu musore yashoje amashuri yisumbuye mu rwunge rw'amashuri rwa APACE, kuri ubu akaba ageze mu mwaka wa 2 wa kaminuza muri ULK.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...