RFL
Kigali

‘Akanyoni’, indirimbo nshya ya Daddy Cassanova ikubiyemo ubuzima yifuriza abatuye isi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/12/2016 10:38
3


Nyuma y’igihe kinini abakunzi b’umuziki batamwumva, Cassa, umuhanzi w’umunyarwanda wamamaye cyane mu myaka yashize nka Daddy Cassanova mu ndirimbo nka Imyaka itatu, Ihorere, Ohh, mu minsi ishize akaba yaherukaga gukora Ishiraniro remix, kuri ubu yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya.



Uyu mugabo kuri ubu usigaye yibera muri Canada ari naho yakomereje ibikorwa bye bya muzika avuga ko nyuma yo gusubiramo indirimbo ‘Ishiraniro’ ya Fashaho Phocas, yahise agira igitekerezo ko indirimbo azakurikizaho izaba ari iye bwite kandi ikaba ikomoza ku kwisanzura kwa muntu bizana amahoro y’umutima, ari naho yakomoye izina ‘Akanyoni’ yise iyi ndirimbo ye nshya.

CassaUmuhanzi Cassa, wahoze akoresha izina rya Daddy Cassanova mu bikorwa bye bya muzika

Ubwo yakomozaga ku butumwa bwayo n’imvo n’imvano y’iyi ndirimbo, Cassa yagize ati “ Mu kwandika amagambo nashatse kubikora mu buryo buri creative, nibwo nahisemo kuyita Akanyoni, kuko numvaga ko nimba hari ikiremwa kiri free ku isi kurusha ibindi yaba ari inyoni.”

Akomeza agira ati “ Inyoni irya ibyo Imana yayiteganyirije, yigurukira aho yishakiye iyo ibishatse, igiti cyose yakigira urugo. Hakaba n’inyoni zitigirira ibibazo, kugeza aho no kubika umutwaro w’ibanga ntabyo ijya igira nka Gasuku. Ubutumwa nashakaga gutanga ni ukoroshya ubuzima, nta bukire buruta amahoro mu mutima, nta bukungu cyangwa amafaranga yakugurira amahoro no kubohoka cyangwa kwigenga keretse ubyihaye. Guca bugufi, kunezezwa na duke ufite.”

Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'Akanyoni' 

Cassa wizihiza isabukuru ye y’amavuko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukuboza 2016, ari nacyo gihe yasohoreye iyi ndirimbo, avuga ko hari icyo byari bisobanuye ndetse gikomeye bitabayeho ku bw’impanuka. Ati “ Nashatse kuyisohora ku isabukuru y’amavuko yanjye kuko nicyo gihe nizihiza amahoro nihaye, n’ukuntu Imana yanyihereye ubuzima budasanzwe. Isabukuru yanjye ni bwo bwigenge bwanjye.”

Cassa

CASSA

Umva unasoma amagambo agize iyi ndirimbo 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamali7 years ago
    Cassa duhe ibihangano byinshi dore urashoboye
  • Kanyamanza7 years ago
    Uyu muhungu indirimbo ye ifite impanuro za vraie. Welcome back Cassanova
  • 7 years ago
    Welcome kbs muvandi byuka kanguka ibihanganobyawe birakenewe wa girango wari warasinziyentago uziko tuba dushaka kumva ibiganiro byawe tangira uduheindirimbo nyinshi





Inyarwanda BACKGROUND