RFL
Kigali

KAYIRANGA agereranya ate kuba yaratoje amakipe akomeye no kuba ari muri Pepiniere FC ikiyubaka?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/12/2016 8:01
0


Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko iyo ubayeho utazamuka ntunamanuke ngo burya uba warapfuye cyera ndetse ngo burya iyo utaguye mu kibazo ntumenya uko abakiguyemo bagikemuye cyo kimwe nuko burya ngo uwaguye akibyutsa aba akomeye kurusha utaragwa.



Mu kiganiro kirambuye na Inyarwanda.com, Kayiranga Jean Baptiste umwe mu batoza bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda bitewe nuko yawukinnye, akawutoza ndetse akanazamura abakinnyi batandukanye bafite amazina aremereye mu gihugu, hari uko asobanura ibihe arimo byo kuba atoza ikipe itari ku rwego rwo hejuru mu gihe yamenyekanye ari mu makipe akomeye anahoza imitima ku bikombe.

Ni abantu bacye bakira ubuzima cyangwa bakira ibihe bibi kandi bakabibamo neza. Umuntu ubundi muri kamere aba ashaka guhora hejuru, guhora mu byubahiro, guhora mu munezero…..uwo ni umuntu. Ariko isi yo ntabwo ari uko iteye, ni umuntu rero uba mu isi ihora ihindagurika, imvura ikagwa, izuba rikaza, hakaza akantu kakanyetera keza ukakanezererwa ariko ni ahantu (Ku isi) umuntu aba arwara, ahantu umuntu ahura n’ibibazo. Kayiranga Jean Baptiste wamenyekanye akina muri Rayon Sports

Kayiranga Baptiste/PEPINIERE FC

Kayiranga Jean Baptiste umutoza mukuru wa Pepiniere FC izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka w'imikino 2016-2017

Nyuma yo gusobanura urugendo arimo akoresheje ubuzima busanzwe, uyu mutoza akaba n’umukozi w’Imana yahise akurikizaho gusobanura urugendo rwe mu mwuga yinjira neza mu mupira w’amaguru.

Ati “Mu buzima bw’umupira iyo umutoza atabasha kwisanisha n’ubuzima bw’umupira, rimwe na rimwe hari igihe ujya mu bibazo nk’ibi by’ikipe yiyubaka ariko uba ugiye gushaka indi ‘experience’(ubunararibonye), uba ugiye kwiga ubundi buzima kubera ko uba waramenyereye bwa buzima bw’amakipe ahora aharanira gutwara ibikombe .Ni ngombwa ko ubusohokamo ukaza mu buzima aho umwana agomba kuva kuri nyina ukaba ari wowe umurera.”

Kayiranga avuga ko kandi kuba ari mu ikipe nka Pepiniere FC abona ko ari nk’inzira Imana iba yaraciriye abakinnyi bayo kugira ngo abe yagira aho abageza mu mwuga wabo wo gukina ruhago.

Ni ubuzima umwana ava kuri nyina ukaba ari wowe umurera, akava mu batoza bo muri santire akaza ukamufasha kwisanga mu bihe byo guhangana (competition). Nta wundi wabumuha atari uwabiciyemo. Njye mbona ari nk’inzira Imana iba yaraciriye bano bakinnyi bo muri za Pepiniere cyangwa izi kipe nto kugira ngo nabo bagire aho bahera, bagire ubundi butumwa babona ku muntu uba waranyuze muri ubwo buzima haba mu gukina cyangwa se mu gutoza. Kayiranga

Kayiranga Baptiste/PEPINIERE FC

Kayiranga abona ko abana ba Pepiniere FC, Imana yabihereye umugisha wo guhura n'umuntu waciye muri byinshi

Pepiniere Fc

Rwibutso Claver (ibumoso) Physio-Coach na Umuhoza Jean Paul (Iburyo/Assistant Coach)  abatoza bungirije Kayiranga Jean Baptiste

Uyu mugabo unaherutse mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 20 nk’umutoza avuga ko nta gikuba cyacitse kuko ngo agomba kubyakira cyo kimwe nuko isaha n’isaha yasubira mu makipe ahatanira ibikombe cyangwa akaba yanajya gutoza hanze mu gihe byaba byakunze.

Nyuma yo kuba yarakinnye muri Rayon Sports akanayitoza, Kayiranga yatoje ikipe ya Kiyovu Sports, AS Kigali na Mukura Victory Sport. Kuri ubu akaba ari umutoza mukuru wa Pepiniere FC ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino 2016-2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND