RFL
Kigali

Gaby Kamanzi yahigiye Imana umuhigo ukomeye nyuma y'ibikombe 2 yahawe mu cyumweru kimwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2016 15:21
4


Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi umwe mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yazamuriye Imana icyubahiro ayishimira ibyo ikomeje kumukorera mu muziki we. Ni nyuma y’aho mu cyumweru kimwe gusa amaze guhabwa ibikombe bibiri bikomeye, akaba yahise ahiga umuhigo w’uko na we azakomeza kuyiririmbira.



Mu butumwa bw’ishimwe riri mu mutima we yasangije inshuti ze akoresheje Facebook, Gaby Kamanzi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Amahoro’, yashimiye Imana kubw'ibihembo 2 amaze guhabwa yikurikiranya. Icya mbere ni igikombe cya Sifa Reward yahawe nk’umuhanzi wakoranye indirimbo n’abahanzi benshi zigakundwa n’abatari bacye ndetse zikabafasha na bo gutera imbere mu muziki wabo. Ikindi gihembo nyuma y’iminsi ibarirwa ku ntoki ni igikombe cya Groove Award yahawe nk’umuhanzi ufite indirimbo nziza y’amashusho muri uyu mwaka wa 2016, iyo akaba ari Arankunda yafatiwe amashusho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gaby yagize ati:

Ndashima Imana cyane kubw’ibi bikombe bikurikira: Tariki 6 Ugushyingo 2016 nahawe igihembo muri Sifa Rewards cya "Best Artist Featuring with Others" (bisobanuye umuhanzi mwiza wakoranye indirimbo na bagenzi be). Na none tariki 13 Ugushyingo 2016 nahawe igihembo muri Groove Awards Rwanda cya Best Video of the year (indirimbo nziza y’amashusho y’umwaka). Mpaye Imana icyubahiro, none n’iteka ryose, nzahora ndirimba ishimwe rye. Ndashimira umuryango wanjye, kubwo urukundo mwanyeretse, kunshigikira no kuntera imbaraga!!!! Ndabakunda. Ndashimira mwese  mwafashe umwanya wanyu mukantora muri Groove Awards, Imana ibahe umugisha utagabanyije. Murakoze, ndabakunda mwese!!

Gaby Irene KamanziGaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi ubwo yakiraga Sifa Reward igihembo yashyikirijwe na Pator Rushema

Gaby Irene Kamanzi

Gaby yashimiye Imana kubwo kumushoboza gushyigikira bagenzi be b'abahanzi

Gaby Irene KamanziGaby Irene Kamanzi

Gaby ubwo yishimiraga igikombe cya Groove Award yahawe ku cyumweru gishize

REBA HANO 'ARANKUNDA' YABAYE INDIRIMBO NZIZA Y'AMASHUSHO Y'UMWAKA WA 2016







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kabanda7 years ago
    ni sawa IMANA ikomeze ikongerere
  • 7 years ago
    Saba Imana umugabo ibindi ubireke. Ubona imyaka itari kugusiga
  • 7 years ago
    oya Gaby Imana izi ibyo dukeneye byose kandi mugihe gikwiriye ibiduhera Ubuntu, komereza aho turagukunda ntuzacogore gukorera Imana
  • TONY7 years ago
    Abantu bose baremewe gushaka abagabo se ??? Imyaka imusiga hari competition arimo..





Inyarwanda BACKGROUND