Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi umwe mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yazamuriye Imana icyubahiro ayishimira ibyo ikomeje kumukorera mu muziki we. Ni nyuma y’aho mu cyumweru kimwe gusa amaze guhabwa ibikombe bibiri bikomeye, akaba yahise ahiga umuhigo w’uko na we azakomeza kuyiririmbira.
Mu butumwa bw’ishimwe riri mu mutima we yasangije inshuti ze akoresheje Facebook, Gaby Kamanzi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Amahoro’, yashimiye Imana kubw'ibihembo 2 amaze guhabwa yikurikiranya. Icya mbere ni igikombe cya Sifa Reward yahawe nk’umuhanzi wakoranye indirimbo n’abahanzi benshi zigakundwa n’abatari bacye ndetse zikabafasha na bo gutera imbere mu muziki wabo. Ikindi gihembo nyuma y’iminsi ibarirwa ku ntoki ni igikombe cya Groove Award yahawe nk’umuhanzi ufite indirimbo nziza y’amashusho muri uyu mwaka wa 2016, iyo akaba ari Arankunda yafatiwe amashusho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gaby yagize ati:
Ndashima Imana cyane kubw’ibi bikombe bikurikira: Tariki 6 Ugushyingo 2016 nahawe igihembo muri Sifa Rewards cya "Best Artist Featuring with Others" (bisobanuye umuhanzi mwiza wakoranye indirimbo na bagenzi be). Na none tariki 13 Ugushyingo 2016 nahawe igihembo muri Groove Awards Rwanda cya Best Video of the year (indirimbo nziza y’amashusho y’umwaka). Mpaye Imana icyubahiro, none n’iteka ryose, nzahora ndirimba ishimwe rye. Ndashimira umuryango wanjye, kubwo urukundo mwanyeretse, kunshigikira no kuntera imbaraga!!!! Ndabakunda. Ndashimira mwese mwafashe umwanya wanyu mukantora muri Groove Awards, Imana ibahe umugisha utagabanyije. Murakoze, ndabakunda mwese!!
Gaby Kamanzi ubwo yakiraga Sifa Reward igihembo yashyikirijwe na Pator Rushema
Gaby yashimiye Imana kubwo kumushoboza gushyigikira bagenzi be b'abahanzi
Gaby ubwo yishimiraga igikombe cya Groove Award yahawe ku cyumweru gishize
REBA HANO 'ARANKUNDA' YABAYE INDIRIMBO NZIZA Y'AMASHUSHO Y'UMWAKA WA 2016
TANGA IGITECYEREZO