Mu gihe hari abatekereza ko inyama ari cyo kiribwa gikomeye, ibihumyo bishobora kuzisimbura. Ibihumyo bigira intungamubiri zinyuranye zaba izubaka umubiri ndetse niziwurinda indwara. Ibihumyo kandi bifasha umubiri w’umuntu kudahura n’indwara ziterwa n’imirire mibi, bikarinda indwara zijyanye no kugira amaraso make, bigatuma igifu n’amara bikora neza, bikanafasha ubiriye kwituma neza. Binongerera umubiri ubudahangarwa (ubushobozi bwo kwirwanaho). Mu kandi kamaro ni uko birinda indwara ziterwa no kugira ibinure byinshi mu miyoboro y’amaraso, bigatuma amaraso akura neza kandi agakomera. Ibihumyo bituma ubiriye agira umubiri utoshye kandi ukomeye, bikanafasha izindi ntungamubiri gukora neza akazi kazo.
Mu Rwanda hafunguwe ikigo gihinga ubwoko bwihariye bw’ibihumyo mu Karere ka Afrika y'i Burasirazuba
Ibihumyo bibamo amoko aribwa agera kuri 19. Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ugushyingo 2016, mu Karere ka Musanze hafunguwe ku mugaragaro ikigo kirimo imirima ihingirwamo ibihumyo bita ’Champignons de Paris’(agaricus bisporus, izina scientifique ryabyo). Iki kigo cyuzuye gitwaye amafaranga asaga miliyoni y’amadorali ya Amerika (asaga 800.000.000 FRW). Cyubatswe na Kigali Farms isanzwe ihinga ibihumyo ku nkunga yahawe n’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cy'iterambere Mpuzamahanga (USAID).
Munsi y’ubutayu bwa Sahara, ubu bwoko bw’ibihumyo buhingwa muri Afurika y’Epfo na Namibia gusa, u Rwanda rukaba rubaye ikindi gihugu bihingirwamo. Ni ibihumyo bifite umwihariko ubigereranyije n’ibihumyo dusanzwe tubona. Nibyo ahanini bitekerwa mu mahoteli akomeye mu Rwanda nka Marriot, Serena Hotel n’izindi. Mu gihe ikiro cy’ibihumyo gisanzwe kigurwa kuri 2500 FRW, ikiro cya Champignons de Paris cyo kigurwa ku 8.000 FRW.
Iki kigo cy’i Musanze cyafunguwe ku mugaragaro, gikorwamo n’abakozi 30, mu cyumweru kimwe, kibasha kweza toni 6 z’ibihumyo. Laurent Demuynck umuyobozi wa Kigali Farms yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu ihingwa ry'ibi bihumyo, ubundi u Rwanda rukaba rwatangira kubigemura mu bihugu bindi byo muri Afurika yaba mu Karere duherereyemo n'ibindi bitabihinga.
Mu mafoto, ihere ijisho inzira binyuramo kuva ibi bihumyo bihinzwe kugeza bisaruwe


Laurent Demuynck, umuyobozi wa Kigali Farms akaba ari na we wayishinze muri 2010

Ibisigazwa byo ku ngano bikorwamo ifumbire ivanze n'ituruka ku nkoko

Sam Niyomugabo, umwe mu bakozi ba Kigali Farms asobanura ko ikirere cya Musanze aricyo cyiza ku buhinzi by'ibihumyo nk'ibi

Barerekwa ahatunganyirizwa ifumbire, mbere yo kujyanwa mu mirima yabugenewe


Iki kigo cyatashywe nicyo cyonyine mu karere ka Afurika y'iburasirazuba gihinga mwene ubu bwoko bw'ibihumyo

Hubatswe ku nkunga y'Abanyamerika

Laurent asobanura ko kugira ngo ibihumyo bimere bikorerwa mu byumba 8


Mbere yo kwinjira mubanza gukoza ibirenge mu mazi arimo umuti utuma nta ndwara zanduza ibihumyo zinjizwa mu byumba bihingirwamo

Imbere ya buri cyumba , uyu muti uba uhateretse

Icyumba cya mbere gitunganyirizwamo ifumbire y'ibisigazwa byo ku ngano ivanze n'ikomoka ku nkoko


Aha iyi fumbire ihamara iminsi nibura 3

Guhinga ibi bihumyo, bisaba ikirere gikonja. Iyo uhagaze ahari iyi mirima uba witegeye neza ibirunga

Amazi nayo arakenerwa cyane. Iki ni ikigega kibikwamo amazi

Gifite ubushobozi bwo kubika angana na metre cube 100


Ubukonje bwo mu ifumbire buhora bupimwa, ikigero gikenewe cyazamuka bakabugabanya, cyagabanuka bakabwongera

Iyo bigeze kuri iyi ntambwe, batangira guteganya umwanya ibihumyo bizamereraho

Merville Meyer, inzobere mu buhinzi bw'ibihumyo. Aha arasobanura ko kugira ngo bimere, bitwara ibyumweru nibura 5

Aha ingemwe zikurwa muri Afurika y'epfo ziba zamaze kuvangwa n'ifumbire

Buri cyiciro ubukonje bukomeza gukurikiranirwa hafi

Ubukonje bwo mu cyumba nabwo buba bupimwa

Iyo biri hafi kumera, imvange y'ifumbire n'ingemwe biba bifite impumuro nziza

Mu cyumba cya 8, aho biba bigeze ku rwego rwo kumera




Hari aho usanga bicucitse gutya

Ng'iyi 'Champignon de Paris' iyo imaze kumera


Aho bipfunyikwa hagaragaza neza ko bikorerwa mu Rwanda


Aho bibikwa mbere yo kujyanwa ku isoko, ubukonje buba buri hagati ya Degre celicius 2-4

PHOTO:RENZAHO Christophe
