Kigali

Kuki Kabange Twite atabona umwanya muri AS Kigali?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/11/2016 15:05
3


Mu mpera za Nyakanga 2016 nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yasinyishije Kabange Twite wahoze mu ikipe ya APR FC mu rwego rwo gukomeza kongera ingufu hagati mu kibuga h’iyi kipe y’umujyi wa Kagali .Gusa uyu mukinnyi ntabwo yahise yisanga mu bakinnyi bazafasha iyi kipe kuko kugeza ubu nta mukino n’umwe wa shampiyona arakina.



Nshimiyimana Eric umutoza mukuru wa AS Kigali avuga ko uyu mugabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ataragera ku rwego rwiza rwatuma yifashishwa mu rugamba rwa shampiyona bigendanye n’ubukererwe bwagiye bubaho mu kugendana na bagenzi be mu myiteguro bagize.

 

Kabange Twitte

Kabange Twite umwe mu bakinnyi bashya ba AS Kigali batarisanga neza mu bakinnyi bashaka amanota atatu

Buriya habaho impunduka bitewe n’ibyo dushaka n’ibyo twifuza, ariko urebye Kabange ikibazo nuko ikarita ye yari yatinze kandi urebye ukuntu turimo turakora ntabwo turamugeza kuri rwa rwego dushaka ko yahita yinjira muri groupe (mu itsinda ry’abakina) ariko tuzagenda tureba uko twagenda tumwinjizamo kugira ngo nawe afate abandi. Ni abakinnyi (bashya) bisaba ko dukora ntabwo wavuga ngo umusaruro urahita uwubona kuko ni process (uruhererekane). Eric Nshimiyimana

Ikipe ya AS Kigali ni imwe mu makipe yagiye ku isoko agura abakinnyi bari basanzwe muri iyi shampiyona harimo n’abari mu yandi makipe yazanye kugira ngo berekane urwego bariho babe bahabwa umwanya. Ibi ni ibintu byahitaga bigaragaza ko hazabamo guhatana (competition) hagati y’abakinnyi dore ko hari umwanya usanga ukinwaho n’abakinnyi barenze babiri.

Eric Nshimiyimana wakinnye muri APR FC n’Amavubi akomeza asobanura ko iyo mu ikipe yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi, bisaba umutoza gutuza akareka abakinnyi bagakora bikoresheje biturutse mu mitima yabo hanyuma urushije abandi kwigaragaza akaba ariwe uhabwa umwanya uhagije wo gukina.

Ati “Buriya mu ikipe iyo habayeho impinduka, nk’abakinnyi batatu mu ikipe (bashya), buriya umutoza agendera ku kubareka bakikorera we (umutoza) ikintu abakorera ni ukubayobora. Ariko iyo mufite uburyo style (uburyo bw’imikinire) yanyu hari igihe izo mpinduka n’ibyo byasabwa bibagora kugira ngo babimenyere. Ba Alexis (Nkomezi), Kodo (Nshutinamagara Ismael) na ba Kabange, harimo bamwe bakina biturutse ku myitozo tuba twakoze. Kodo arakina, Mubumbyi arakina, Michel Ndahinduka arakina usibye Alexis wakinnye umukino wa mbere.”

Eric Nshimiyimana

Nshimiyimana Eric umutoza mukuru wa AS Kigali

Nshimiyimana asoza avuga ko ikipe ye itazacika intege na rimwe ahubwo ko abakinnyi bagomba kumva ko bakuze igisigaye ari ugushaka intsinzi nta gukora amakosa yatuma batakaza imikino ibakura mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona.

Kabange Twite yavuye muri APR FC nyuma yo kuhakina imyaka itanu (2007-2012) agana mu ikipe ya St Eloi Lupopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahamara imyaka igera kuri ine (2012-2016), abona kurambagizwa n’ikipe ifashwa byose n’umujyi wa Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon8 years ago
    Ibaze kugura umunyamahanga uzaza kwicara akirirwa yotsa ibigori umugani wa Masudi nonese yamugiriye iki adashoboye?
  • Hamis8 years ago
    Ibi nta bwenge burimo, igihe wamaranye Kabange byitwa ko umugerageza, ko atarashoboye wamuguriye iki?, aya ma equipes yacu tuvuga ngo arakennye n'ibiyahombya ni byinshi, poor management.
  • jose8 years ago
    ariko dukore analyse yaya magambo ya Eric ,twaguze umukinnyi, hari ibyo atujuje,hari urwego atarageraho . none se Kabange n'umwana utazi icyo akora , none se umuntu waguzwe akaba ahembwa akayabo yicara ku ntebe ,dore bimwe amakipe yacu azira urwego ruciririce rw,imiyoborere abatoza bahuzagurika barangiza ngo barashoboye babahe ikipe y'igihugu ubuce aba batugeza kuki ,bakeneye kwiga no kumenyako bakiri kurwego rwo hasi bagakora cyane kandi niba ntampano bifitemo bagerageze bigane ibyabahanga kuko



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND