Banki nyafurika itsura ubuhahirane bw’ibihugu (Africa Export-Import Bank) ifatanije n’Ikigo k’igihugu gishizwe iterambere (RDB) ndetse na Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD), kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2016 yatangije inama yiga ku bikorwa n’imikoranire y’iyi Banki n’abayigana.
Iyi nama irimo irabera kuri Kigali Convention Center, ikazamara igihe kingana n’iminsi 2 bivuga ko izasozwa tariki 27 Ukwakira 2016. Iyi banki yatangijwe mu 1993, ishingwa ku bufatanye bwa Guverinoma zitandukanye za Afurika, abashoramari b’abanyafurika ndetse n’ab’ahandi, bigizwemo uruhare na Banki Nyafurika itsura amajyambere BAD.
Kuri ubu iyi Banki ikaba ifite imari shingiro ingana na miliyari eshanu z’amadorari agabanyije yose mu migabane. Ifite inshingano zihariye zo kwihutisha iterambere muri Afurika, binyuze mu gutanga inguzanyo, gutanga ubwishingizi ku nguzanyo ndetse no gutanga amakuru n’inama ku bijyanye n’ubucuruzi.
Ibihugu bihuriye kuri iyi banki bigera kuri 42 muri afurika yose, ikaba ifite ikicaro gikuru I Kayiro mu misiri, ikagira amashami atandukanye muri Nigeria, Zimbabwe, ndetse na Cote d’Ivoire. Vuba aha ikaba izafungura ishami rishya i Nairobi muri Kenya.
Umuhango ufungura iyi nama ku mugaragaro wayobowe na Ministiri w’Imari n’ubukungu Ambasaderi Gatete Claver, Visi perezida w’iyi Banki Dr. George ELOMBI, Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Misiri Ambasaderi Mohamed EDREES ndetse na Alex KANYANKOLE, umuyobozi wa Banki nyarwanda itsura amajyambere.
Minisitiri Mohamed EDREES wo muri Misiri igihugu gifite imigabane myinshi muri iyi banki
Mu ijambo ry’ikaze, Ambasaderi Claver GATETE yatangiye ashimira ubufatanye bukomeye iyi Banki ikomeje kugirana n’u Rwanda, aho yatanze urugero rwihuse rw’uko iyi Banki yagize uruhare rukomeye cyane mw’iyubakwa rya Kigali Convention Center ndetse na Radisson Blue Hotel. Yongeye kandi gushimira iyi banki ku bw’icyizere iyi Banki yagiriye u Rwanda, nuko ikaruhitamo nk’ahantu habera iyi nama.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama
Nk’uko byasobanuwe na Dr. George ELOMBI, iyi Banki ikomeje kugira uruhare mu kwihutisha imishinga y’ubucuruzi hirya no hino muri Afurika, by’umwihariko ubucuruzi bugamije ihahirana ry’ibihugu. Iyi banki ifite inshingano zo gufasha abacuruzi b’abanyafurika bohereza cyangwa se batumiza ibicuruzwa hanze ikabohereza mu kubona inguzanyo zibafasha kwihutisha ibikorwa byabo.
Iyi nama irahuza inzobere, abanyamabanki ndetse n’abayobozi bandi , mu rwego rwo kuganira ku nzira ibihugu bya Afurika byakongera imikoranire, bititaye ku mipaka ibitanya, ndetse n’ubufatanye hagati y’inzego za leta , ibigo by’mari ndetse n’iby’ubucuruzi mu rwego rwo kubakira ubushobozi ababagana byose biganisha ku miyoborere iboneye.
Nyuma y’uyu muhango hakurikiyeho ikiganiro kigufi n’abanyamakuru cyayobowe n’ubundi na Minisitiri Ambasaderi GATETE Claver. Ibibazo byinshi by’abanyamakuru byagarutse ku ruhare iyi banki igira mu mishinga y’ubucuruzi n’iterambere mu Rwanda. Iyi banki igira uruhari mu ikorwa ry’imishinga itandukanye irimo ibijyanye n’itunganya ry’icyayi, ikawa, imishinga y’ingufu nka Gaze metani n’ibindi.
Iyi banki mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize wa 2015, yahaye inguzanyo Banki nyarwanda itsura amajyambere BRD ingana na miliyoni icumi z’amadolari, agamije gukoreshwa mu kongera ingufu mu bucuruzi ndetse no guteza imbere ibicuruzwa byongererwa agaciro mu Rwanda bikajyanwa mu mahanga (Exports).
Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye bavuye inaha mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, izatangirwamo ibiganiro 10 bitandukanye kugeza ku munsi w’ejo, byose bikazaba bigaruka ku nsanganyamatsiko yayo n’ubundi, ikazasozwa ku munsi w’ejo I saa kumi n’imwe n’igice.
Minisitiri Ambasaderi GATETE Claver
Visi perezida w’iyi Banki Dr. George ELOMBI
Hari abanyamakuru b'ibitangazamakuru bitandukanye
Minisitiri Ambasaderi GATETE Claver ubwo yatangaga ikiganiro
Mu gusoza bafashe ifoto y'urwibutso
Jean Luc Habimana
TANGA IGITECYEREZO