Uyu muhanzi werekeje mu Budage mu myaka ishize ubwo yari agiye gukomerezayo amasomo ye, byaje kumugora gukora ibijyanye n’umuziki mu gihe yarari mu Budage we agahamya ko byari bigoye kugera muri iki gihugu ugahita umenyera ku buryo watangira umuziki nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ati “Nafashijwe nuko ubu nsigaye mfite umukunzi wa hano aramfasha byinshi yaramenyereje ubu maze kumenyera.”
Lil Emma (SOSA ESCOBA) mu gitaramo mu Budage
Uyu niwe mukunzi wa Lil Emma (SOSA ESCOBA) wamufashije kumenyera ubuzima bwo mu Budage
Ibi rero byafashe igihe Lil Emma gusa aza koroherezwa nuko yahise abona umukunzi muri iki gihugu cy’u Budage wamufashije kumenyera,amaze kumenyera uyu muraperi wavuye mu Rwanda amaze gukora indirimbo nyinshi yahise ahindura isura yongera kuba umuhanzi mu njyna ya Hip Hop gusa agaruka mu izina rishya aho ubu ari kwitwa “SOSA ESCOBA” aho gukomeza kuba Lil Emma. Igikorwa cye cya mbere cya muzika yagaragayemo kikaba ari igitaramo twabonye haruguru kitwa Afrikanfest cyabereye ahitwa Neuötting.
Kubijyanye no kugaruka muri muzika SOSA ESCOBA wamenyekanye nka Lil Emma yatangaje ko agiye gutangira gukora izindi ndirimbo, aho aherutse i Kigali aho yavuye yize byinshi ku isoko rya muzika bityo akazaza ku isoko rya muzika yaba ari i Kigali cyangwa ari mu Budage.
KANDA HANO UBASHE KUREBA IMWE MU NDIRIMBO ZAMENYEKANYE ZUYU MUHANZI