Umunyamakuru Clarisse Uwineza uzwi cyane nka Clara Uwineza ukorera ikigo cy’itangazamakuru RBA kuri Radio Rwanda, akaba yaramenyekanye mu biganiro bivuga ku rukundo mu masaha y’ijoro ndetse n’ibya mu gitondo kuri icyo gitangazamakuru, tariki ya 23 Ukwakira ni itariki avuga ko adashobora kwibagirwa mu buzima bwe.
Nkuko Uwineza Clarisse yabitangarije Inyarwanda yaduhaye ubuhamya bw’uko yibwe umwana we w’imfura, ibi akaba abyibuka iyo itariki ya 23 Ukwakira igeze. Kubw’impuhwe z’Imana, avuga ko nyuma y’umwaka umwe n’igice, yaje kumubona ahamagawe n’umuntu wari mu kindi gihugu, ubu hakaba hashize imyaka itanu bari kumwe. Ati “Ubu turi kumwe nta kibazo hashize imyaka 5”
Uwineza Clarisse arashimira inzego z’umutekano za hano mu Rwanda n’izindi nzego nzego za Leta zitandukanye zamufashije muri icyo kibazo yahuye nacyo. Arahumuriza n’abandi bantu bose bari mu bibazo by’inzitane akabagira inama yo kujya biragiza Imana kuko itajya itsindwa n’umunsi n’umwe ikaba izabasubiza isaha yayo igeze. Yatangiye ubuhamya bwe agira ati;
"Tariki 23 Ukwakira irageze, Mana ndagushima ko nubwo wemera ko bitubaho, ubundi nyuma yo kwiga Ukaduha intsinzi, ubuzima bugakomeza. Urya mwaka tariki nk'iyi 9h27 numva umugongo uracomokotse, amavi aratitira numva isereri, nti wasanga ari umubyeyi wanjye uri ku rugendo wenda uhuye n’impanuka ndamuhamagara ati tumeze neza twanageze aho tujya.
Ndicara nti reka ni ukubyuka nabi. Nari naraye nguriye umukobwa wasigaye ku rugo, namuguriye agacarita nti ikibazo cyavuka umpamagare. Wapi numva mu nda hajemo umuriro nk’uwishwe n'inzara akimara kubyara, muhamagara nka 10h15. Mukunyitaba ngo Mama Miracle we uzi ko umwana wawe abantu bamwibye?
Mwibaze kuva saa mbiri z’amanywa aho bari bageze! Nka saa 11h00, Police mu gihugu hose hari hamaze kujyaho bariyeri, baramfasha bo gahorane ituze, biba iby’ubusa kuko twari tubimenye dutinze, police ntiyacika intege turara kuri bariyeri tuzimaraho iminsi 2 ari nako n'iperereza riba, basi tumenya ko umwana wanjye bamugejeje mu kindi gihugu.
Mwumve uko nari meze. Simvuga byinshi, umutima wanjye ni wo cumbi ry'ibi byose. Ariko kubera Uhoraho uca urubanza rutabera, oh Hallelua. Nyuma y'igihe kitari gito, mvuye gusenga ku Nkuru-Nziza muri launch hour maze mu masengesho iminsi 9 niyambaza Impuhwe z'Imana zo sooko idakama y'ibitangaza, umuntu ntazi ampamagara avuga mu rurimi ntumva rw'ikindi gihugu nti simbyumva, ati English nti yes, andangira aho imfura yanjye iri.
Ndacyashima Police y'u Rwanda, n'ibiro by'umubyeyi w'igihugu, n’abandi banyakiriye bakanyumva, CID na Interpol baramfasha njya muri icyo gihugu, umwana tumufata mpamaze iminsi 3, atakinyibuka namba, atavuga ikinyarwanda, ariko Imana yemera ko mutahana ubuzima yari abayemo sinabuvuga kuko bizwi n'ibitaro twamazemo ukwezi n'igice kugira ngo agaruke ibuntu.
Ncuti ushobora kuba wihebye byagucanze, humura nubwo ubitinzemo wiragize Imana ntijya Itsindwa kandi ntishaka ko tubabara iteka. Ihora intabara, ngusabiye ko nawe Imana muhura. Umwana wanjye turi kumwe, afite karumuna ke nako kabonetse mu bitangaza. Ubuhamya bwanjye ndasaba Uwiteka ko hari uwo bukomeza. Yesu ati “witinya ndi kumwe nawe..... Dushake umutima ukiranutse,ibindi tuzabyongererwa.”- Clara Uwineza.
Umunyamakuru Clarisse Uwineza arashima Imana ku bwa byinshi yamukoreye
TANGA IGITECYEREZO