Abakinnyi ba filime ni bamwe mu barangwa n’udushya twinshi, bakora babizi cyangwa bakabikora batazi ibyo barimo mu gihe baziko ntawe ubakurikirana ari nayo mpamvu Inyarwanda. Com yabashakishirije amwe mu mafoto agaragaza imibereho y’aba bakinnyi ba filime nyarwanda inyuma y’ibyuma bifata amashusho.
Ngaya amafoto agaragaramo abakinnyi ba filime asa natangaje mu gihe uyitegereje neza.
Umukinnyi Ndahiro Salim wamenyekanye nka Remmy yari yishimiye kwibera umugore
Rurangwa Norbert ufata amashusho akanayatunganya yari yafatanye mu mashati na Irunga Longin
Gasasira Jean Pierre yari yaryohewe no kwambara gutya
Ifoto ya Rurinda ikomeje gucaracara ku mbuga nkoranya mbaga
Kibonke muri filime Seburikoko ntajya yiburira ubwenge ntiyabura aho atwara intebe uko yaba ingana kose
Israel Dusabimana uyobora akanakina Film kuva kera yumvaga azaba umuhanzi
Irunga nawe ntiyabura icyo atwikiriza uruhara mugihe izuba ryabaye ryinshi
Willy Ndahiro wamenyekanye nka Paul iyo yijuse arigorora
Umukinnyi w'amakinamico akaba umuririmbyi n'umunyamakuru Rurangwa Gston bakunze kwita Skiz yiyumva imitsi na Kibonke
Aba bagabo ni magarantunsige mu mafilime
Aya niyo mafoto 10 twabateguriye mu gice cyacu cya mbere tukazabagezaho andi mu kindi gice. Tubibutse ko aya mafoto ashobora kuba yari atunguranye cyangwa ayifotojwe ku bushake gusa benshi bakaba baba batayazi. Wowe wakunze iyihe?
TANGA IGITECYEREZO