Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 23 mu mukino wa Volleyball imaze iminsi mu myitozo ibera kuri sitade nto ya Remera, kuri uyu wa Gatatu yipimye n’ikipe ya Kigali Voleyball Club y’abagabo muri gahunda bafite yo gukomeza imyitozo bitegura imikino Nyafurika izabera muri Kenya kuva tariki 21 Ukwakira 2016.
Ni umukino umutoza Paul Bitok yateguye avuga ko uzafasha abakobwa be gutinyuka guhangana n’abakinnyi babarusha imbaraga mu mukino, gusa mu maseti ane (4) bakinnye bayatsinzwe yose.
Ikipe y'igihugu y'abakobwa U23 ikina na Kigali Volleyball Club (KVC)
Seti ya mbere yatsinzwe na KVC ku manota 25-18 ikurikizaho seti ya kabiri ku manota 25-23 ndetse na seti ya gatatu irangira ifite amanota 25-23.
Bakomeje umukino bakina seti ya kane, seti yagaragaje ko iyi kipe y’abakobwa batarebgeje imyaka 23 igaragaza gutsinda amanota menshi inarusha cyane KVC ariko seti iza kurangiraKVC iyitsinze ku manota 28-26.
Mudahinyuka Christopher umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Voleyball, nyuma y’uyu mukino yabwiye abanyamakuru ko nk’abatoza uyu mukino ubabereye inzira nziza yo kumenya urwego rw’ikipe bafite ndetse no kumenya ibigomba gukosoka mbere yuko bajya mu marushanwa.
“Mu byukuri abakobwa bagerageje gukina neza nubwo iyo ufashe abakobwa bagakina n’abahungu buri gihe hazamo akantu ko kugira ubwoba kubera bazi ko abahungu bagira imbaraga ziri hejuru icyo gihe bituma adasatira yisanzuye.Gusa bitwaye neza, bahanahana neza”.
“Gufata ikipe y’abakobwa igakina n’iya bahungu ni ukugira ngo ubategure kare ku myitwarire bazagira mu gihe baba bahuye n’ikipe ibarusha imbaraga”.
Mudahinyuka avuga ko ikipe yabo bashaka ko igira imyumvire yo guhangana n’amakipe yisumbuye.Uyu mutoza kandi avuga ko bagomba gukina undi mukino kuri uyu wa Kane aho bari bube bakina n’ikipe y’igihugu nkuru yatoranyijwe yiganjemo abakinnyi b’ikipe ya RRA na APR y’abakobwa.
Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka mu Rwanda ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 bagana i Nairobi muri Kenya aho bazajya guhatana n’amakipe atandukanye harimo na Kenya izakira iyi mikino dore ko aya marushanwa azanatanga inzira nziza yo kuba amakipe azitwara neza yazabona itike y’igikombe cy’isi.
Ikipe ya KVC nayo wabonaga atari ikipe ihambaye mu mukino imbere
Ikipe y'igihugu y'abakobwa batarengeje imyaka 23 wabonaga itanga ikizere
Ni ikipe igizwe n'abakinnyi baturutse mu makipe atandukanye yo mu gihugu
Umwe mu bakinnyi bavuye mu ikipe ya Ruhango
Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu y'umukino wa Volleyball
Mudahinyuka Christopher umutoza wungirije aganira n'umukinnyi
Ikipe igorora ingingo nyuma y'umukino
TANGA IGITECYEREZO