RFL
Kigali

Umugwaneza Charlotte witabiriye imikino ya Zone 5 ku nshuro ya 3, yatangaje icyo andi makipe arusha ayo mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/10/2016 14:07
1


Umugwaneza Charlotte usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya APR Basketball Club mu cyiciro cy’abakobwa, nyuma yo kwitabira imikino ihuza amakipe (Clubs) ypo mu bihugu biri mu karere ka gatanu (Zone) y’uyu mwaka yabereye muri Tanzania, yatangaje igifasha andi makipe kwitwara neza.



Umugwaneza wari witabajwe n’ikipe ya Ubumwe Women Basketball muri iyi mikino, yavuze ko amakipe y’abakobwa bo mu bindi bihugu usanga bamaze igihe bakinana ndetse banabonana neza mu kibuga (Automatisme) kurusha uko Ubumwe byari bimeze kuko ngo abakinnyi batari bamenyeranye cyane.

Umugwaneza Charlotte/APR

Umugwaneza Charlotte (Wambaye nimero 15) akinira ikipe ya APR BBC y'abakobwa anabereye kapiteni

“Navuga ko baturusha kumenyerana nta kindi kuko ntabwo baturusha tekinike nyinshi.Ikindi bariya bantu bamaze gukina amarushanwa menshi bari kumwe bakorana.Yego ntawe barimo bamenyeranye ariko si bose.Nkanjye maze gukina zone5 eshatu zonyine, urumva ko ntakwihandagaza ngo mvuge ko najya guhangana n’umukinnyi wa USIU uhora mu kibuga anafashwa byose”. Charlotte mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA.

Umugwaneza Charlotte/APR

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR Women Basketball Club ateruye ibikombe

Charlotte akomeza avuga bitatuma bacika intege ahubwo ko bagomba gukomeza gukora cyane kugira ngo bajye babona amahirwe yo gukina imikino mpuzamahanga bityo bagende bagira ubunararibonye burenze ubwo bafite.Uyu, asanzwe ari kapiteni w'ikipe ya APR Women Basketball Club.

Ese Umugwaneza Charlotte ni muntu ki?

Umugwaneza Charlotte akomoka mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo aho yize amashuli abanza nyuma akaza kugana mu mashuli yisumbuye aho yize muri Groupe Scolaire St Emmanuel i Hanika mu karere ka Nyanza aho yigaga anakina umupira w’amaguru.

Nyuma ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuli yisumbuye mu 2009, yaje kwitabazwa n’iki kigo yigagaho kuko babonaga afite igihagararo ku buryo yabafasha mu mikino yahuzaga uturere mu mukino wa Basktball kuko yari asanzwe akina uyu mukino mu buryo budahoraho.

Ikipe ya St Emmanuel yarangije ku mwanya wa kabiri bituma abatoza bayitozaga babona ko mu gihe uyu mukobwa yahabwa imyitozo n’amabwiriza yazavamo umukinnyi mwiza. Charlotte avuga ko Mushumba Charles kuri ubu utoza ikipe ya IPRC-South BBC ariwe wamufashe amujyana i Butare kumwigisha umjukino wa Basketball mu buryo bwimbitse ndetse akaza kugenda awukunda dore ko yari asanzwe yikundira umupira w’amaguru.

Mu mwaka wa 2010 uyu mukobwa yaje kwimukira i Kigali bigendanye no kuba yarashakaga kwiga muri kaminuza ya UNILAK ahantu yageze agahita abona amahirwe yo kuba umwe mu bakinnyi ba APR Women Basketball Club nubwo avuga ko icyo gihe harimo abakinnyi bamurusha ku buryo atabonaga umwanya wo gukina.

“Nza kwiga muri UNILAK nahise njya muri APR BBC 2010-2011 ariko sinakinaga kuko harimo abakinnyi b’abanyamahanga bari ku rwego rwo hejuru icyo gihe.Nakoraga imyitozo bisanzwe ariko kubanza mu kibuga bikaba bikomeye.Nyuma muri za 2012 nibwo bagiye nanjye mbyungukiramo kuko nahise mbona umwanya wo gukina nisanzuye ariko nkaniga birumvikana”.

Amaze kugera mu ikipe ya APR BBC y’abakobwa, nyuma y’imyaka ibiri yahise yitabira imikino ya Zone ya gatanu (Zone 5) mu 2014 , 2015 ndetse n’uyu mwaka wa 2016 aho yari kumwe n’ikipe ya Ubumwe aho batahukanye umwanya wa gatatu mu makipe arindwi yari yitabiriye irushanwa.

 Ese kuva mu 2012 akina Basketball mu buryo bwemewe, bimaze kumugeza kuki?

Umugwaneza Charlotte uvuga ko yatangiye kumva umutima we wose uri kuri Basketball abona ko  uyu mukino umufitiye akamaro kanini haba mu bigendanye n’imibanire (Social) ndetse no kubaho mu buryo butandukanye.

“Ok! Mu gihe maze nkina Basket ntabwo nabura kuvuga ko nungutse inshuti nyinshi kandi nziza yewe zinamfasha gukomeza kugera kuri byinshi kuko urabizi ko i Kigali siho mvuka, ubwo rero urumva ko biba bisaba kugira umuryango (society) wisangamo kugira ngo bigufashe kubaho utari nyakamwe”.

Akomeza ku bijyanye n’icyo Basketball imumariye, Charlotte avuga ko muri uyu mukino akina abonamo amafaranga amufasha kwibeshaho mu buzima bwa buri munsi nko kwishyura inzu abamo ndetse no kwikemuirira ibibazo bitandukanye bisaba amafaranga atarinze gusaba undi muntu utamufite mu nshingano.

 Umugwaneza Charlotte/APR

Umugwaneza Charlotte (Wa gatanu uva iburyo) kumwe n'ikipe y'Ubumwe ubwo bari bavuye mu mikino ya Zone 5 ya 2016

Umugwaneza Charlotte/APR

Charlotte afite igihembo cy'umwanya wa gatatu Ubumwe bwatwaye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Billy K7 years ago
    Courage mwana Charlotte, urakora kandi ukitanga nange mbikuziho. kbs Imana izage ikuzamura ndabikwifurije.





Inyarwanda BACKGROUND